00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Umugabo yasanzwe iwe yapfuye hakekwa ko yiyahuye

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 25 May 2017 saa 01:51
Yasuwe :

Ntahonkuriye Gerard 49 wo Kagali ka Ryankana, Umurenge wa Bugarama, yamusanzwe mu nzu ye yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, bikekwa ko yiyahuye.

Umurambo w’uyu mugabo wasanzwe mu nzu ye mu ruganiriro mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Ushinzwe iterambere ry’Akagari ka Ryankana, Vincent Ngendahimana, yabwiye IGIHE ko ari abaturage babonye umurambo ubwo basuhuzaga kuri uru rugo.

Ati “Bishobora kuba byabaye ninjoro kuko amakuru yamenyekanye saa kumi n’ebyiri abaturanyi bahageze batanga mwaramutse nk’ibisanzwe basanga byagenze gutyo. Muganga niwe wemeza ko ariwe wiyahuye ariko hari ibimenyetso bishobora gutuma umuntu avuga ko yiyahuye nk’umuti w’imbeba n’ikiziriko iruhande rwe muri salon.”

Akomeza avuga ko uyu mugabo w’imyaka 49 ufite abana batatu ariko umugore we akaba yaramutaye .

Umurambo w’uyu mugabo wajyanwe ku bitaro bya Gihundwe kugira ngo usumwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages