Mpayimana yageze mu Murenge wa Kamembe kuwa Mbere tariki ya 17 Nyakanga, bukeye akomeraza mu mirenge ya Rwimbogo na Bugarama, ahavuye yerekeza mu wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke.
Imbere y’abaturage babarirwa muri 50 i Mushaka, Mpayimana yabwiye abaturage ko atowe yazagabanya imisoro, ko azabaha imirima mu bishanga, akagabanya y’ingungu amabanyi asaba ku nguzanyo, akongera n’imirimo.
Yagize ati “Nta mihigo yihariye ku karere ahubwo ni ku rwego rw’igihugu, umushinga wo kongera umuceri ahantu hadahinze, uwo mugambi ujyana n’undi w’uko igihugu cy’u Rwanda cyagabanya abantu bava mu byaro bajya mu mujyi, tuzashyiraho ikigo cyo kugabanya ubushomeri, kugabanya inyungu z’amabanki zizagira akamaro ku mihombere y’amakampani matoya.”
Akomeza avuga ko mu byo azakora harimo no kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda.
Abaturage bake bumvaga iby’uyu mukandida, uwo IGIHE yageragaho wese, yavuga ko ibyo ababwira aterekana uko yabikora, ibindi ugasanga ari gahunda bamaze kugezwaho ku buyobozi buriho.
Bizimungu Jumapili yagize ati “Yatubwiye ibyo azatugezaho numva harimo kuzagabanya imisiro kandi imisoro ariyo yubatse igihugu cyacu ku gitekerezo cyanjye.”
Kanyankole Asumani yunzemo ati “Ntabwo imigabo n’imigambi ye nayumvise neza, urumva nko kugabanya imisoro si byiza kuko amafaranga ava mu misoro niyo yubaka igihugu, umusaza n’umusaza [umukandida Paul Kagame] niwe tuzatora kuko yatugejeje kuri byinshi.”
Mukamurangwa Donatila nawe yongeyeho ati “Azaduha imirima mu gishanga se hano mu Bugarama harakozwe isaranganya mu kibaya, tureza umuceri nta kibazo ndetse n’igiciro batugurira ku giciro cyiza.”
Mpayimana Philippe ni umukandida wa kabiri umaze kugera mu Karere ka Rusizina Nyamasheke, gusa ibikorwa byo kwiyamamaza bagiye bakirwa n’umubare muto cyane w’abaturage bake.
Ku itariki ya 3 Kanama ku Banyarwanda baba mu mahanga n’iya 4 Kana ku bari imbere mu gihugu bazazindukira mu matora ya Perezida wa Repuburika; Abakandida ni Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, Frank Habineza na Philippe Mpayimana.



















TANGA IGITEKEREZO