Jean Bosco Ndabananiye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’uyu Murenge yavuze ko batekereje kujya kureba uwo mukecuru nyuma yaho abaturage bababwiye ko badaheruka kumubona.
Ibyo byatumye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 03 Mutarama 2016 berekeza aho atuye, basanga yarapfuye kandi bigaragara ko yakubiswe ikintu mu mutwe.
Yagize ati “Abaturage bavuze ko bamuheruka ku wa kane tugezeyo dusanga umurambo warangiritse cyane hari nka saa mbiri n’igice z’ijoro, ariko amatungo ye ntibayibye”.
Jean Bosco Ndabananiye yavuze kandi ko nyuma yo gukorana inama n’abaturage, hafashwe abantu bane basanzwe batitwara neza muri uyu Murenge, bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Gashonga ngo bakorweho iperereza.
Umurambo w’uyu mukecuru wajyanwe mu bitaro bya Mibirizi kugira ngo hagaragazwe icyamwishe. Mukantabana Irena yibanaga kuko ngo abana be babaga i Nyamasheke n’i Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO