Ahagana saa saba z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Kanama 2017, nibwo uyu mukecuru yiciwe mu Mudugudu wa Rugerero mu Kagari ka Tara ho mu murenge wa Mururu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Iyakaremye Jean Pierre, yemereye umunyamakuru wa IGIHE ko byabaye mu rukerera.
Yagize ati “Hari umukecuru waraye wishwe saa saba z’ijoro. Umusore wamwishe yaje asunika urugi umukecuru arabyuka afata umuhini w’isuka asa n’urwana na we kugira ngo amusubize hanze undi arawumunyaga arinjira. Yahise amukurura amugeza hanze ahita amukubita icyo kibando mu mutwe arapfa.”
Yakomeje agira ati “Aho yamukubitiye ikibando mu mutwe, hari n’ibuye twahasanze, naryo yarifashe ararimukubita, aramuterura amujyana hepfo yo mu rugo mu ishyamba.”
Umwuzukuru wa nyakwigendera ni we wabyutse aratabaza ariko abantu bahagera Nyirasanzira yitabye Imana, bagenda bakurikira aho amaraso yasigaye basanga yaguye mu ishyamba, uwamwishe baramubura.
Uyu musore bivugwa ko asanganywe ikibazo cyo mu mutwe ndetse akunda gufata ku ngufu ab’igitsina gore no kubirukaho, bikekwa ko ari mu bagize uruhare muri uru rupfu yafatiwe ku Rusizi rwa Kabiri, ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe mu gihe iperereza rigikomeje.
Umurambo w’uyu mukecuru wajyanywe ku bitaro bya Gihundwe gusuzumwa.



















TANGA IGITEKEREZO