00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Umukobwa w’imyaka 16 yakubiswe n’inkuba ahita apfa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 March 2024 saa 01:23
Yasuwe :

Umwana w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko wigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza mu ishuri ribanza rya Musumba mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, yakubiswe n’inkuba ahita apfa.

Uyu mwana w’umukobwa witwa Mukamahirwe Joselyne yakubiswe n’inkuba ubwo yari yicaye mu ruganiriro rw’inzu y’iwabo mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuwa Gatatu tariki ya 5 Werurwe 2024.

Uyu mwana yari yasigaye mu ruganiriro nyuma y’uko se na nyina bari bamaze kujya kuryama.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uyu mwana wakubiswe n’inkuba yari kumwe n’abavandimwe be babiri ndetse umwe muri bo nyuma y’uko imukubise yahise agwa igihumure.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Akagari ka Ruganda Nahayo Vincent, yemeje iby’aya makuru.

Ati “Bari bari mu ruganiriro bitegura kujya kuryama, imvura yari yatangiye kugwa saa moya z’umugoroba irimo ihita inkuba irabakubita uwo mwana w’umukobwa ahita apfa.”

Mukuru wa nyakwigendera waguye igihumure yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mushaka kwitwabwaho n’abaganga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages