Ibi byabaye mu masaha ya saa Saba z’ijoro ryo ku wa 19 Mata 2020, ubwo Niyonzima yafatirwaga na polisi mu Mudugudu wa Nyakayonga, Akagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Karekezi Bonaventure, avuga ko Niyonzima uri mu kigero cy’imyaka 28 yashatse gukubita umupolisi “Fer à béton” ubwo bamufataga yibye ibyuma by’ikoranabuhanga maze undi mupolisi akamurasa akahasiga ubuzima.
Yagize ati “Nibyo koko nijoro ahagana saa Saba abapolisi bari mu kazi bafashe umujura witwa Niyonzima Jean Damascène yari avuye kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga (mudasobwa ya desktop)."
Avuga ko yafashwe agasanganwa inyundo na “Fer à béton”, hanyuma akarwanya abapolisi ashaka gukubita umwe iyo “Fer à béton” mu mutwe agahita araswa.
Yashishikarije abaturage kwirinda kwishora mu byaha birimo kwiba kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse abasaba no kutarwanya inzego z’umutekano mu gihe ziri mu kazi kandi bakagira ubufatanye mu gucunga umutekano.
Umurambo wa Niyonzima wajyanywe ku Bitaro bya Gihundwe kugira ngo ukorerwe isuzuma.



















TANGA IGITEKEREZO