00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Umurambo w’umusore wasanzwe mu giti unagana

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 18 January 2017 saa 07:33
Yasuwe :

Ishimwe Valentin w’imyaka 18 wo mu Kagali ka Hangabashi, yasanzwe anagana mu giti cy’avoka yapfuye mu Kagali Gahungeri, Umurenge wa Gitambi.

Umurambo w’uyu muhungu wabonetse mu giti cy’avoka mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Mutarama 2017, ubonywe n’umwana wari uri kwahira ubwatsi nk’uko byemejwe na Safari Dieudonne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gitambi.

Yagize ati “Umurambo we wari umanitse mu giti cy’ivoka, hari haziritsemo umugozi uri mu ijosi rye, umurambo uri kunagana. Ejo ngo nibwo yavuye iwabo agiye kwa nyirakuru ariko ngo ntiyahageze. ”

Akomeza agira ati “Umurambo we bawubonye nka saa tatu za mu gitondo , umwana wari uri kwahira niwe warebye hejuru amubona amanitse mu mugozi mu giti.”

Uyu musore wabanaga n’ababyeyi be Iyamuremye Theogene na Mukase Mukandahungwa Jeannette, ngo nta kibazo yari afitanye n’iwabo.

Umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Mibirizi gusuzumwa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages