Ibi byabereye mu Mudugudu wa Binyaburanga mu Kagari ka Nyamigina mu Murenge wa Gikundamvura ahagana saa sita z’ijoro kuri uyu wa 20 Ukwakira 2017.
Amakuru aturuka mu baturanyi ba Mahugano avuga iyi nzu yahiye biturutse ku makara binjije mu nzu maze akaza kwaka bigafata inzu yose.
Umwe muri bo ati “Yahiriye mu nzu arakongoka bitewe n’amakara babitse mu nzu, yatse agafata inzu yose, ubu twatabaye na polisi yahageze.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura, Jean de Dieu Tuyishime, yabwiye IGIHE ko na bo amakuru bafite ari uko iyi nkongi yaturutse ku makara uyu musaza n’umukecuru we baraje mu nzu ariko ko umukecuru yabashije kurokoka.
Ati “Bari bashyize amakara mu nzu batazi ko arimo umuriro, nijoro araka ntibabimenya, inzu irashya umukecuru abasha kurokoka ariko umusaza yapfuye.”
Uyu mukecuru witwa Nyiranzuki Felecité w’imyaka 67 ngo yananiwe kurokora umugabo we kuko yari arwaye ndetse atabaje abaturanyi biba iby’ubusa kuko bahageze bitinze. Abandi bantu batanu bo mu muryango wahuye n’iyi mpanuka bahungabanye nk’uko Tuyishime akomeza abivuga.



















TANGA IGITEKEREZO