00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Umushoferi yafatanwe udupfunyika tw’urumogi turenga ibihumbi 270 mu macupa ya bomboni

Yanditswe na Akimana Erneste
Kuya 20 May 2018 saa 11:18
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rusizi mu rukerera rwo ku wa Gatanu, yataye muri yombi abagabo babiri bari batwaye udupfunyika turenga ibihumbi 279 tw’urumogi badukuye i Bukavu muri RDC batujyanye mu Mujyi wa Kigali, aho twari mu macupa 16 ya bomboni batwaramo gaz yo gutegesha.

Uwari utwaye iyi modoka yavuze ko atari azi ko ari urumogi rurimo bitewe n’uko we yatwaye umuzigo nk’ibindi byose atabajije.

Ati “ Ntabwo nari nziko ari urumogi ruri muri izo bomboni kuko bari bampaye akazi kuko n’ubundi nsanzwe ntwara inka nzivanye mu Mutara.”

Uyu mushoferi avuga ko mugenzi we ariwe wari uzi ibiri muri iyi modoka, ariko nawe yahakanye yivuye inyuma ko atari azi ko ari urumogi kuko nawe yari abihawe n’undi muntu.

Ati “N’ubundi byari bisanzwe ariko ntabwo twari tuzi aho abitwara kuko twabimuhaga tugeze ku giti cy’inyoni ntabwo twamenyaga aho abitwara. No kugira ngp bamenye ikirimo babanje kutobora bakoresheje icyuma cyirwa Gasuku”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba , CP Innocent Gasasira, yatangaje ko abaturage aribo batanze amakuru bityo polisi irabigenzura isangamo urumogi.

Ati “Abaturage bagize amakenga babonye bomboni zisudiye, polisi igenzuye isangamo urumogi.”

Asaba abibwira ko ibiyobyabwenge ari ubucuruzi, ko nta mwanya bafite kandi ko amayeri bakoresha yose agomba gutahurwa kuko hari ubufatanye n’abaturage.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, Mbabazi Modetse, yatangaje ko iperereza ririmo gukorwa kugira ngo hatahurwe abari muri uyu mugambi.

Aberegwa baramutse bahamwe n’icyaha, bahanwa hakurikijwe ingingo ya 594 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko ufashwe anywa , yisiga ndetse acuruza ibiyobyabwenge ahanishwa imyaka ibiri kugera kuri itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500 kugera kuri miliyoni 5 Frw.

Abafatanywe urumogi mu macupa ya bomboni ubwo bari bamaze gutabwa muri yombi na polisi
Amacupa yasanzwemo uru rumogi rwari ruzanwe i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .