Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Gervais Ntivuguruzwa, yabwiye IGIHE ko ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Mata 2017.
Yagize ati “Mu ma saa tatu bari mu kazi hamwe n’abakozi b’Umurenge bari gusenya inzu zubatswe mu kajagari bitwikiriye icyumweru cy’icyunamo, bubaka inzu z’ibiti, uwo muturage turamwihanangiriza kenshi, akomeje gutsimbarara rero uyu munsi dufata umwanzuro wo kuyisenya. Nta mwanya munini bari bamaze , umuhungu yari yifungiranye mu nzu aza gusohoka afite umuhoro ahitira ku mu DASSO wari inyuma amutema mu gahanga. ”
Akomeza agira ati “Ariko ntabwo yahise amutema, DASSO yabanje kumuhunga, undi amwirukaho kugera nko muri metero 10 aramutema, ariko abantu bamufashe agishaka gukomeza kumutema.”
Ndahagaze Venuste watemwe yahise ajyanwa ku bitaro bya Gihundwe.
Uwatemye DASSO yahise atabwa muri yombi, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.



















TANGA IGITEKEREZO