Mu masaha y’umugoroba wo ku wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, nibwo Karangwa Elysée yarohamye. Umurambo we wuburuka mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Werurwe.
Uyu mwana wigaga ku Rwunge rw’amashuri rwa Mashesha mu Murenge wa Gitambi, yari yajyanye na bagenzi be mu mikino ihuza ibigo byo mu mirenge itandukanye.
Yarohamiye mu kagari ka Mashyuza mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi.
Amakuru y’uko uyu mwana yarohamye yamenyekanye nyuma y’uko ababyeyi babonye umwana wabo adatashye bakajya kumushakisha, bakabona imyenda ye ku nkombe z’amashyuza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye yihanganishije umuryango wabuze umwana, asaba abaturiye aya mazi kwitwararika.
Ati "Icyo tugiye gukora ni ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwirindira ubuzima, icya kabiri hariya hahoze abantu bita ba nyiramazi, bakoreraga massage abaje kuri ariya mazi, bishoboka ko bari barahagaze kubera ko amashyuza yari yarakamye tugiye kureba uko bagaruka, icya gatatu ni ukureba niba ko twakora uruzitiro kuri ariya mazi".
Muri Kanama 2020 amashyuza yakamye aho yari asanzwe yimukira hafi y’uruganda rwa Cimerwa. Icyo gihe byabaye amayobera kuko benshi batekerezaga ko bidashoboka. Amashyura yatangiye gusubizwa aho yahoze muri Nzeri 2021.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!