00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Umwarimu yashyikirijwe Polisi ashinjwa guhohotera umwishywa we amuziza ibiryo

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 21 August 2017 saa 12:45
Yasuwe :

Umwarimu wigisha ku ishuri ribanza ryo ku kirwa cya Nkombo arakekwaho gukubita umwana abereye nyirarume, akanamuzirika umugozi amuziza kumwiba ibyo kurya.

Umwe mu baturage wo mu Kagali ka Bigoga yabwiye IGIHE ko uko guhohotera umwana kwabaye ku wa Gatanu, ubwo uwo uwo mwarimu wigisha ku ishuri ribanza rya Nkombo yakubitaga umwishywa we amuziza kumwiba imboga, aramuzirika, amukingirana mu nzu.

Yagize ati “Umwarimu wigisha mu ishuri rya Nkombo arafunze azira ko yaziritse umwana amaboko inyuma akoresheje ikamba rikomeye cyane ndetse amumarana iminsi itatu amufungiranye mu nzu amuziza ko yamwibye imboga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo, Rwango Jean de Dieu , yavuze ko bahawe amakuru n’abaturage, basanga koko uwo mwarimu ibyo bamushinja yarabikoze.

Yagize ati “Twamushyikirije Sitasiyo ya Polisi ya Nkanka … Amakuru njye bampaye ni uko yamwibye ibyo kurya mu nzu; sinaje kumenya ibihe [igihe byabereye] ariko ni ibijyanye n’ibyo kurya, gusa nyine yakoze amakosa birumvikana ko umwana yari ashonje ntabwo umwana yaba ashonje ngo umuhanishe kumuboha; yamuzirikiye amaboko mu mugongo, aramukingirana, amaboko ayazirikira ku rugi. Abaturage baratubwiye abayobozi baratabara uwo mwana babasha kumukuramo, uwo mwarimu ahita afatwa nyuma y’uko yari yashatse gucika ariko abaturage baramufata.”

Rwango yasobanuye ko uwo mwana asanzwe atitwara neza kuko yigeze gufatwa ajyanwa mu kigo gishyirwamo inzererezi (Transit center), avuyemo ajyanwa ku ishuri ariko nabwo ahita arivamo.

Uwo mwana wo mu kigero cy’imyaka 13 yabanaga na nyirarume wamuhannye mu buryo bunyuranyije n’amategeko bikamuviramo gutabwa muri yombi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages