Uru rubyiruko rwavuye Iwawa, ikigo giherereye mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro, rurangije mu myuga irimo kubaza, kubaka n’ibindi, rugeze aho rukomoka ruhabwa ibikoresho bijyanye n’imyuga rwize ku buryo birufasha gutangira ubuzima.
Kuva iki kigo cy’Iwawa cyatangira, hatorejwemo urubyiruko 1364 ruvuye i Rusizi mu byiciro 13 ariko Ushinzwe urubyiruko muri aka karere, Shakimana Bruce, avuga ko buri gihe uko baje nyuma y’igihe gito rumwe rusubira mu muhanda.
Yagize ati “Iwawa barabatwoherereza, tukabaha ibikoresho by’ibanze bibafasha kwihangira umurirmo, turabakurikirana ari sinabura kuvuga imbogamizi zirimo. Urwo rubyiruko rwacu mu mibare maze kubona, iyo nzanye 33 nyuma y’ukwezi nsanga nsigaranye nka 20, hari igihe njya mu mirenge nsanga barongeye bagasubira i Kigali, najya gucyura inzererezi ngasanga barabafatiyeyo bari barasubiye mu biyobyabwenge no ku mihanda. Hari nabo niboneye bane basubiye mu mihanda bakongera bakajyanwa Iwawa.”
Harebakare Sriaque ushinzwe umuntungo muri koperative y’ababaji mu Gakiriro ka Rusizi, nawe yahamije ko mu rubyiruko 12 rwaremewe rugafashwa n’akarere gutangira imirimo, rutangirwa n’imigabane mu muri koperative y’ababajiji ariko bata imirimo.
Yagize ati “Aba mbere batugezeho ari barindwi ariko muri uyu mwaka haje abandi batanu, bose hashize amezi atatu bagiye. Nta n’umwe wasigaye kandi ntituzi aho bagiye kandi twabonaga ari abana bazi gukora kandi tubishimiye. Niba barasubiye mu muhanda ntituzi gusa twamenyesheje akarere kuko niko kabishyuriye imigabane n’ibikoresho barabitaye turabifite. Ni abo mu Murenge wa Kamembe, Gihundwe na Nyakarenzo.”



















TANGA IGITEKEREZO