Iri huriro ryatangiye kuri uyu wa Kane, ryitabiriwe n’urubyiruko rurenga 4000 rwaturutse hirya no hino mu Rwanda ndetse no mu bihugu bya Uganda, RDC ndetse na Pologne.
Umukozi ushinzwe imiryango mpuzamahanga itari iya Leta mu Rwego rw’Imiyoborere (RGB, Janvier Munyampara, yabwiye uru rubyiruko ko umukirisitu mwiza agomba kuba umunyarwanda mwiza, yirinda icyahungabanya umutekano w’igihugu kandi akarwanya ibiyobyabwenge.
Yagize ati “Ntabwo wabona Imana ufatanya n’abanzi b’igihugu, ntabwo wabona Imana ababyeyi bawe barwana ntubagire inama, ntabwo wabona Imana ubona abakoresha ibiyobyabwenge ntubavuge”.
Yakomeje agira ati “Nk’urubyiruko rero mugomba kwiha imihigo myiza kuri kiliziya ku buryo byubaka igihugu. Buri mwaka ukareba ko wageze ku cyo wiyemeje. Mukamenya ko umukirisitu mwiza agomba kuba umunyarwanda mwiza”.
Uru rubyiruko ruvuga ko rugiye gufata iyambere mu kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byahungaba igihugu. Umwe muri bo witwa Rugaba Cyprien, avuga ko batangiye kwigisha urubyiruko kwirinda ibyaha bitandukanye kuko yaba muri Leta ari bibi ndetse no mu Kiliziya bikaba ari icyaha.
Yagize ati “Nkatwe nk’urubyiruko twigisha abandi kwitwara neza, kwirinda kujya mu busambanyi, mu businzi kugira ngo wirinde ibyaha muri rusange. Uramutse uri umukirisitu mwiza wakwirinda ibyaha”.
Padiri uhagariye urubyiruko ku rwego rw’igihugu, Padiri Leonard Munyangaju, avuga ko iri huriro rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Witinya Mariya kuko wagize ubutoni ku Mana’, aho yavuze ko urubyiruko rutari rukwiye kugira ubwoba kandi barwibutsa ko kuba umukirisitu mwiza bigomba kujyana no kuba umunyarwanda mwiza.
Yagize ati “Urubyiruko rufite ibibazo byinshi nkatwe nka kiliziya iyo dutegura ihuriro tugerageza kureba ibibazo rufite harimo kwishora mu biyobyabwenge. Ikindi kibazo urubyiruko rufite ni ukugira ubwoba tukabahumuriza tukabatoza urukundo tukagerageza no kubigisha kuba abakirisitu beza ndetse n’abanyarwanda beza”.
Iri huriro ry’urubyiruko riri kuba ku nshuro 17 ryitabiriwe n’urubyiruko Gatolika rurenga 4000 rwaturutse mu Rwanda ndetse no mu bihugu bya Uganda, RDC ndetse na Pologne.



















TANGA IGITEKEREZO