Bamwe mu rubyiruko rwo mu Mirenge ya Gihundwe na Kamembe bavuze ko bafite ubushomeri bukabije, basaba ko abo batoye bazakora ubuvugizi imirimo ikabasha kuboneka.
Mashyaka Samuel ati “Mu rubyiruko ubushomeri burahari cyane, nkanjye maze umwaka ndangije imyuga muri Eto Mibirizi, icyo mbatezeho ni ukudukorera ubuvugizi ibigo by’imari bikabasha kutuguriza.”
Alphonsine Nyiranzakizwanayo yavuze ko imirimo ari mike mu rubyiruko rurangije amashuri yisumbuye, ariko icyo atezeho abayobozi bashya ari ugukangurira urubyiruko ko uburyo buhari ari uguhanga imirimo.
Usibye urubyiruko, n’abakuze bavuze ko abana babo basoza amashuri bakicara mu rugo bityo abo bayobozi bitoreye babafashe kuzahanga imirimo mishya, aho gutegereza akazi ka leta.
Umusaza Fabien Kanyamuhanda ati “Umuyobozi dushaka ni ubasha kutugeza ku majyambere aboneye, urabona mfite imyaka 75 ndagira ngo azasigarane n’abana abashakire imirimo .”
Kimwe n’ahandi mu guhugu, mu Karare ka Rusizi abatowe ni Abajyanama rusange bahagarariye buri Murenge muri Njyanama y’Akarere na 30% by’abagore muri Njyanama y’Akarere.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Rusizi rugeze kuri 30% by’abatuye Akarere kose.
Muri rusange igikorwa cy’amatora cyagenze neza, mu biyamajaje kuzahagararira Imirenge muri Njyanama rusange 10 bari basanzwe bari muri Njyanama bose hamwe n’abashya ni 34.



















TANGA IGITEKEREZO