00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Uruhinja rwafurebwe mu ikarito rutabwa ku muhanda

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 21 February 2018 saa 08:59
Yasuwe :

Uruhinja rushobora kuba rwari rumaze umunsi umwe cyangwa ibiri rwatoraguwe mu gikarito ku muhanda wo Kagari ka Cyangugu, Umurenge wa Kamembe muri Rusizi.

Uyu mwana w’umukobwa yabonywe mu gitondo cyo ku wa 20 Gashyantare 2018 n’abaturage, bahuruza ubuyobozi, ahita ajyanwa kwa muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Nsabimana Théogène, avuga ko bamusanze mu gikarito bamutwikiriye imyenda.

Yagize ati “Umwana watoraguwe twasanze ari uruhinja, birashoboka ko mama we yamutaye, basanze ari mu gakarito banamworoshe n’imyenda maze bamushyira aho abagenzi bategera imodoka. Habanje gahunda yo kwita ku mwana kandi aracyari muzima, ariko hagati aho hari gushakishwa uburyo umubyeyi wamubyaye akurikiranwa mu rwego rw’amategeko.”

Uyu mwana ufite ibiro bitatu n’igice arwariye mu bitaro bya Gihundwe ariko hari no gushakisha marayikamurinzi ushobora kuzamurera.

Si ubwa mbere mu Murenge wa Kamembe hatoraguwe umwana kuko hashize amezi atanu hari umukobwa wamutaye imbere ya y’icumbi mu mujyi ariko we yarafashwe.

Uruhinja rwatoraguwe ku muhanda mu ikarito ruri kwitabwaho mu Bitaro bya Gihundwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages