00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yatwikiwe ikiraro ari mu muhango wo kwibuka

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 8 April 2015 saa 09:06
Yasuwe :

Umuturage warokotse Jenoside wo mu Karere ka Rusizi, yatwikiwe ikiraro cy’inka ubwo yari yagiye mu muhango yo kwibuka inzirakarengane zazije jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa benshi bafashe nk’icyo gupfobya jenoside kikaba cyarabaye ejo hashize tariki 7 Mata ubwo Abanyarwanda batangiraga kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abantu barenga miliyoni imwe bishwe mu minsi 100 gusa.

Mu kiganiro kigufi kuri telefoni Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CSP Celestin Twahirwa yatangarije IGIHE, ko uwo muturage warokotse jenoside koko yatwikiwe ikiraro ku munsi wa mbere wo kwibuka.

CSP Twahirwa yagize ati "Ni byo koko bamutwikiye ikiraro mu gitondo igihe yari yagiye mu muhango wo kwibuka, kuko akigerayo ni bwo bahise bamutabaza bamubwira ko kiri gushya”.

Yakomeje avuga ko iperereza riri gukorwa dore ko nta makuru arambuye Polisi ifite uretse ko ikeka ko ubu bugizi bwa nabi bwakozwe na bamwe mu batari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka kuri uyu munsi.

Polisi ishimangira ko nta bintu byangiritse cyane kuko abaturage bahise batabara bazimya uwo muriro ndetse, inongera kwibutsa Abanyarwanda ko umutekano cyane cyane muri ibi bihe utareba abarokotse Jenoside gusa, ahubwo buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we no kugira n’uruhare mu kurinda umutekano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages