Byabaye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo aho uyu mugabo w’imyaka 27 yaguwe gitumo n’abaturage amaze gukuraho imbaho. Yatangaje ko yari yabisabwe n’ushinzwe kurinda iri rimbi wari wamwereye ko aza kumugurira icyayi.
Urinda irimbi we yemereye abaturage ko izo mbaho yari yamaze kubona abantu baza kuzimugurura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Burunga, Niyomungeri Jean Baptiste, yatangaje ko uyu mugabo bamufashe bakamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Kamembe.
Ati “Byabaye ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Yafashwe ari gukura imbaho ku mva y’umusore warohamye, bashyinguyemo ku Cyumweru gishize. Twamushyikirije RIB kuri Sitasiyo ya Kamembe.”
Abaturage bo muri aka kagari bavuze ko atari ubwa mbere muri iri rimbi hagaragara abajura bashaka kwiba amasanduku ashyinguyemo abantu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!