00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Yahize kuzadodera Perezida Kagame ishati

Yanditswe na

Nduwimana Jean Paul

Kuya 16 October 2015 saa 03:07
Yasuwe :

Musabyimana William w’imyaka 41, ukorera umurimo we w’ubudozi mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe, yahize kuzadodera Perezida Kagame ishati kandi ko nabigeraho bizaba ari uburyo bwo kumwereka ko hari icyo yagezeho biturutse ku kwihangira umurimo.

Mu myaka 20 amaze ari umudozi, amaze kuba icyamamare mu Karere akoreramo kuko uretse abanyarwanda benshi bamugana n’abanyamahanga batandukanye arabadodera kandi bagataha banyuzwe.

Mu nzozi ze,akurikije ubumenyi,ubunararibonye n’impano afite mu budozi, Musabyimana yumva azatuza ari uko adodeye ishati Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Ati “Nkurikije ubumenyi,ubunararibonye n’impano mfite muri uyu mwuga, ndifuza ko nabona amahirwe byibuze nkadodera Nyakubahwa Paul Kagame, ishati imwe kuko mbona zimubera kandi anazikunda.Ibi bishobotse byaba ari no kumwereka ibyo twagezeho mu kwitabira imyuga nkuko ahora abidukangurira. Umunsi nabonye yambaye ishati nadoze, bizanshimisha kandi hari icyo bizasobanura ku bakora umwuga w’ubudozi mu Rwanda.”

Avuga ko yadodeye abaturutse mu bihugu bitandukanye birimo ibituranye n’u Rwanda ndetse n’abaturutse muri Amerika n’u Burayi.

Musabyimana wahize kuzadoda ishati y'umukuru w'igihugu

Musabyimana ni umwe mu bagize igitekerezo cyo gutangiza koperative y’ubudozi yitwa “Ambaruberwe Nawe” ikorera i Rusizi, ikunze kwegukana ibikombe ku rwego rw’igihugu no ku rwa Afurika mu bijyanye n’ubudozi.

Amaze kugera kuri byinshi akesha umwuga we birimo inzu n’ibikoresho bitandukanye bimufasha mu kazi ke.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages