00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Yasanzwe yapfiriye mu icumbi yari amazemo umwaka

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 5 January 2017 saa 09:03
Yasuwe :

Ngoga Bandora Alexandre yasanzwe yapfiriye mu cyumba yari amaze umwaka n’amezi abiri acumbitsemo muri Bar Umucyo iherereye mu Kagari ka Gihundwe, mu Murenge wa Kamembe, mu Mujyi wa Rusizi rwagati.

Bamwe mu bakora muri aya macumbi bavuga ko kuya 4 Mutarama 2017 mu masaha ya saa cyenda aribwo Ngoga yavuye ku kazi nkuko bisanzwe ajya kuryama ariko bigeze saa kumi bagiye gukoropa bumva ikintu kikubise hasi, barebye basanga niwe witabye Imana.

Nayinganyiki Obed ati “Hari umusore wari ugiye gukoropa aza kuduhuruza ngo yumvise ikintu kikubita hasi, tuzamutse dusanga ni wa musaza waguye hasi, yashizemo umwuka.”

Ngoga wari mu kigero cy’imyaka 45, akomoka i Kigali akaba yakoraga mu mushinga w’Abasuwisi ukwirakwiza amazi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba, CIP Théobald Kanamugire, yatangaje ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Gihundwe kugira ngo ukorerwe isuzumwa harebwe icyamwishe.

Amakuru agera ku IGIHE ni uko umukozi wakoraga isuku na Nyiri amacumbi bajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe mu gihe iperereza ku cyamwishe rigikomeje.

Bar Umucyo aho Ngoga yaguye
Icyumba Ngoga yaguyemo yari akimazemo umwaka n'amezi abiri

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages