Abaturage bo mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo n’Abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye bibutse ku nshuro ya 19 Abatutsi bazize Jenoside muri uyu murenge.
Uyu muhango wabereye i Ruhanga ku rusengero rwa EER rwagizwe urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi kubera Abatutsi baruguyemo. Ku italiki ya 15 Mata 1994 ni bwo interahamwe zifashijwe n’abajandarume batsembye Abatutsi bari bahahungiye nyuma y’igihe kingana n’icyumweru.
Mu buhamya bwatanzwe na Musabyemungu Gad umusore w’imyaka 31 warokokeye muri uyu murenge yavuze ko Abatutsi bari batuye Ruhanga bishwe n’Abahutu basangiraga.
Musabyemungu yavuze ko Umututsi warokokeye i Ruhanga yarokowe n’Imana kubera ko bahizwe bigatinda hifashishijwe imbwa n’ibindi. Guhera ku itariki ya 6 Mata 1994 ni bwo ubwicanyi bwatangiye i Ruhanga nk’uko Musabyemungu yabitanzemo ubuhamya, yavuze ko ibi byabaye yiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza ariko Abatutsi bavangurwaga n’Abahutu mu ishuri Abatutsi. Ati “Kwica Abatutsi byari byarateguwe n’ubwo imbarutso yabaye urupfu rwa Habyarimana.”
Ndizeye Willy umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yavuze ko ibi bihe agahinda kaba ari kose mu banyarwanda kubera inzirakarengane z’Abatutsi zishwe zizira uko zaremwe. Ati “Ntabwo abarokotse Jenoside bagomba guheranwa n’agahinda, ahubwo bagomba gukora uko bashoboye kugira ngo ababahemukiye bajye bahorana ipfunwe ry’ibyo babakoreye.”
Minisitiri wa siporo n’umuco Mitari Protais yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’ubuyobozi bwaba ubwa Kayibanda ndetse na Habyarimana. Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye cyera cyane ni uko bitavugwaga. Ubuyobozi bwabayeho bwari bwarimakaje umuco wo kudahana, Umututsi akicwa bikaba ishema kubamwishe, aho kugira ngo umwishe ahanwe ngo bibere n’abandi urugero.”
Mitari yavuze ko kwibuka Abatutsi bizahoraho mu rwego rwo gukomeza kurwanya umuco mubi wo kudahana. Ati “Kwibuka bizafasha Abanyarwanda kurandura ibisigisigi bya Jenoside.”
Yasabye Abanyarwanda kwitandukanya n’abapfobya Jenoside ndetse n’abagifite ingengabitekerezo yayo. Ati “Tugeze igihe cyo gushaka umuti w’ibibazo twahuye na byo.”
Urusengero rwa EER Ruhanga ruri mu murenge wa Rusororo rushyinguyemo Abatutsi basaga 32,000 bicishijwe amasasu n’imihoro, abandi bakaba baratwitswe hakoreshejwe matora.



















TANGA IGITEKEREZO