Muri gahunda yo gutangiza icyumweru cy’isuku mu karere ka Gasabo, abaturage cyane cyane abakunze kwambara umwenda w’akazi, barasabwa kuwugirira isuku ihoraho, kuko bihesha ishema uwambaye ndetse n’akazi akora.
Ibi ni ibyagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Uwimana Jacques, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’isuku ku wa 15 Ukwakira 2013. Yavuze ko bafite gahunda yo guca icyo bita umwambaro w’akazi. Agira ati “Umuntu agura umwenda akawita uw’akazi, ariko ntazigere awumesa na rimwe, wamubaza ati ‘uyu ni umwambaro w’akazi.’ Umwambaro w’akazi ugomba kuba usa neza, uhesha ishema uwambaye ndetse n’akazi akora.”
Aha yagarutse cyane ku bakora umurimo w’ubuhinzi mu cyaro usanga hari abahife imyenda yabaye urucumbu, wamubaza impamvu atayimesa, agasubiza ko ari umwenda w’akazi. Yongeraho ko atari abo bonyine kuko hari n’abo usanga ku muhanda bakora akazi, ariko imyenda bambaye itabahesha icyubahiro kubera uko iba isa.
Mu rwego rwo gutangiza icyumweru cy’isuku, hasuwe urugo rw’intengerugero mu isuku rwo muri uwo murenge. Mukandengo Immaculee wasuwe aho atuye mu mudugudu wa Gasharara, mu kagari ka Nyagahinga, yashimiwe kuba yarashoboye kwita ku isuku aho aba, kuko uhasanga Kandagira ukarabe, agatanda kanikwaho amasahane n’ibindi bijyanye n’isuku.
Si gahunda y’isuku gusa, kuko mu gihe na none bisanzwe bimenyerewe ko hari umugoroba w’ababyeyi, aho bahura bakaganira ku bibazo byinshi bitandukanye by’ingo zabo, ndetse bagahana n’impanuro, hiyongereyeho umugoroba w’umwana.
Aho ni mu mudugudu wa Gishara, Akagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Rusororo, icyumweru cy’isuku cyahujwe n’umugoroba w’umwana. Muri uwo mugoroba uzajya uhuza abana n’ababyeyi, umwana azajya atozwa isuku akiri muto, akayifata nk’imwe mu ndangagaciro.
Mu gutanga iki gikorwa cy’umugoroba w’umwana, hatanzwe inkweto, imyenda n’amasabune byahawe abana baturutse mu miryango itishoboye. Iki gikorwa kikaba cyakozwe ku bufatanye bw’Umurenge wa Rusororo n’amadini akorera muri uwo murenge.
Abaturage bo muri uwo mudugudu babonye umwanya wo gusura bagenzi babo bashoboye kwita ku isuku kurusha abandi, kugira ngo na bo bahakure isomo.



















TANGA IGITEKEREZO