Yabitangarije itangazamakuru, kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko itoye itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, aho yahamije ko rije gukemura ibibazo bitandukanye, irya 2003 ritabashaga gukemura.

Muri iri tegeko harimo ibihano biremereye ku bayobozi n’abacamanza bazagaragarwaho ibyaha bya ruswa, birimo ibyo kwigwizaho imitungo, kunyereza umutungo wa rubanda n’ibindi.

Uwizeyimana yavuze ko hari amafaranga menshi yarigishijwe binyuze mu masoko ya leta, mu bikorwa remezo n’ahandi, agashimangira ko itegeko rigiyeho rizahangana na byo.

Yifashishije urugero yavuze ko bitakumvikana kubona umuntu agizwe minisitiri, hashira igihe gito bagasanga afite inzu nyinshi n’amakamyo kandi ajya muri uwo mwanya atari abifite. Asobanura ko inzego zibishinzwe ari zo zizajya zisaba ibisobanuro, byabura iyo mitungo igafatirwa.

Yagize ati “Kwigwizaho umutungo ntusobanure uko wawubonye, umuntu uzaba afite umutungo adashobora gusobanura uko yawubonye ubwo uzajya ufatirwa, ufatwe nk’aho ari inkomoko ya ruswa kuko ntabwo ushobora kuba ufite ibintu udashobora gusobanura […] Ubaye minisitiri ni urugero, mu mwaka umwe ufite inzu eshanu n’amakamyo icumi usobanura se ko wabikuye he muri icyo gihe? Bigaragara ko winjiye muri uwo mwanya ibyo bintu utabifite. N’ubwo nta muntu waba warigeze agufata, byanga bikunda ugomba gusobanura , usobanuye aho wakuye ibyo bintu, bikagaragara ko wabibonye mu buryo bukurikije amategeko no mu nzira zemewe, wenda uwo twashakanye aracuruza, dore uko amafaranga yabonetse, nta kibazo.”

Uwizeyimana yifashishije urugero Umukuru w’Igihugu yigeze gutanga, aho yavuze ko atiyumvisha uburyo abantu bakora mu bikorwa remezo, usanga bakora imihanda imeze nk’iy’abanyamaguru bagendamo.

Uyu muyobozi yasobanuye ko ayo mafaranga abantu baba bayakoresheje mu nyungu zabo, igihugu kikabihomberamo; ashimangira ko iyo bitabaho wenda igihugu cyari kuba cyarateye imbere birushijeho.

Yagize ati “Ibaze umuntu wariye amafaranga yagombaga kubaka ivuriro, yagombaga kubaka ishuri, yagombaga kubaka umuhanda, ni ukuvuga ngo iki gihugu wenda aho kiri twavuga ngo kiba kiri ahisumbyeho, iyo tutaza kugira abantu b’amafuku nk’abo ngabo. ”

Yunzemo ati “Ariko ikigaragara ni uko ubu ngubu ibi byaha byose byabaye ibyaha bidasaza kandi ruswa ko atari ikintu gikwiye kwihanganirwa, ikindi cya kabiri no mu bindi bihugu ibifite amategeko nk’aya biragarara ko ari ibihugu bifite ruswa nke, ayo mafaranga niba uyariye uyarya uzi ko ari umuriro uriye. ”

Byari byarananiranye gukora itegeko nk’iri

Nyuma y’aho Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC) isobanuye imiterere y’iri tegeko, Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukama Abbas, yavuze ko ari ikintu cyo kwishimira kuba iryo tegeko riteguwe, aho ngo muri manda zitandukanye byari byarananiranye.

Yagize ati “Nashima cyane kubona twageze aho dutera intambwe muri iyi manda tugira ngo twemeze ko icyaha cya ruswa ari icyaha cy’ubugome cyibasira ubukungu, kuko twarabiharaniye manda z’ubushize byari byarananiranye.”

Yunzemo ati “Twatakaje amafaranga menshi cyane ni yo mpamvu nshima kubona turangije manda iri tegeko turishyizeho. Kuko twatakaje amafaranga menshi cyane mu bijyanye na ruswa mu by’amasoko, iyo urebye amafaranga yose yagiye agenda u Rwanda ruba rwarageze ahantu kure cyane. Ubu ba bandi babwirwa ndizera ko ayo batwaye barayatwaye ariko ubutaha azahitamo kuyafata azi ko ariye umuriro.”

Itegeko ryo mu 2003 ryavugaga ruswa n’ibifitanye isano na yo ariko ntiryagaragazaga neza ibyo ari byo, aho benshi bafataga ko ari icyuho gikomeye cyatumaga abantu badakurikiranwa uko bikwiye.

Iri tegeko rivuga ko ruswa igaragarira muri kimwe mu gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke; gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina; gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo; gukoresha igitinyiro; kudasobanura inkomoko y’umutungo;kunyereza umutungo;gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe; gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro;gusonera bitemewe n’amategeko; kwaka cyangwa kwakira amafaranga bidakwiye cyangwa arenze ateganyijwe; gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite; kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyemana Evode
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyemana Evode
Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite (uri hagati), Mukama Abbas yavuze ko ari ikintu cyo kwishimira kuba iryo tegeko riteguwe, aho ngo muri manda zitandukanye byari byarananiranye
Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite (uri hagati), Mukama Abbas yavuze ko ari ikintu cyo kwishimira kuba iryo tegeko riteguwe, aho ngo muri manda zitandukanye byari byarananiranye