00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruswa mu burezi igiye gutuma hahinduka uburyo bwo gutanga akazi k’ubwarimu

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 20 June 2015 saa 11:21
Yasuwe :

Minisiteri y’uburezi iratangaza ko ibibazo bya ruswa ishingiye ku gitsina no kugurisha imyanya y’akazi k’abarimu bigiye gutuma hahindurwa amabwiriza n’uburyo bwo gutanga ako kazi.

Iyi Minisiteri ivuga ko yizeye ko amabwiriza mashya azagabanya ibyuho bya ruswa byagaragaraga mu itangwa ry’akazi k’abarimu, aho wasangaga hari igiciro cy’amafaranga cyashyizweho mu turere runaka kugirango umuntu abone akazi.

Mu nama nyunguranabitekerezo yo kuwa 17 Kamena yateguwe na Komisiyo ya Sena ishinzwe Politiki n’imibereho myiza y’abaturage hagamijwe kugaragaza imbogamizi abashinzwe kurwanya ruswa bahura na zo no gushyira hamwe mu gushaka umuti wo kuzikemura, umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe gukumira ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda, wagaragaje ko ruswa mu burezi ari icyorezo gihangayikishije muri iki gihe.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire M.Immaculee yavuze ko mu burezi harimo ruswa ikomeye yabaye nk’umuco, aho kugurisha imyanya y’akazi bisigaye byarashyiriweho ibiciro.

Yagize ati: “Mu burezi hari ukugurisha imyanya y’akazi y’abarimu, hari aho twabonye aho umwarimu yapfuye bari mu gushyingura, umukomisiyoneri abwira umuyobozi w’ikigo uyu mwarimu yakoragaho ko abonye umuha amafaranga ibihumbi 150 kugirango bamusimbuze wawundi bagishyingura, umuyobozi amusaba gushaka uw’ibihumbi 200.”

Yakomeje avuga ko bigoranye kubivumbura kuko uburyo bikorwamo ari uruhererekane rukomeye rw’abantu benshi.

Rwamukwaya Olivier, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye

Minisiteri y’uburezi ivuga ko iki kibazo kizwi kandi barimo gutekereza kuvugurura amabwiriza agenga uburyo bwo gutanga akazi ko kwigisha.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Olivier Rwamukwaya yatangaje ko mu rwego rw’uburezi hagaragaramo ruswa cyane cyane ishingiye ku gitsina n’ikoreshwa ry’amafaranga mu gihe abantu barimo gushaka akazi.

Yagize ati: “Mu ishyirwaho ry’abarimu hagaragaramo ruswa yo gutanga amafaranga n’ishingiye ku gitsina. Turateganya kuvugurura amabwiriza agendana n’ishyirwa mu myanya ry’abarimu kuko abashaka akazi basigaye ari benshi kuruta imyanya ihari, bajye bakora ibizamini kugirango turebe ko byagabanya icyuho cya ruswa.’’

Ubusanzwe amabwiriza yagenderwagaho yavugaga ko uwize uburezi asaba akazi, ubundi akoherezwa ahari umwanya nta kizamini kibayeho, ariko ayo mabwiriza mashya yo azagena uburyo mbere yo guhabwa akazi k’ubwarimu hazajya habanza gukorwa ibizamini nk’uko bigenda no mu zindi nzego.

Rwamukwaya yanatunze agatoki kuri ruswa ishingiye ku miterere y’inzego aho usanga umuyobozi w’ikigo ari muri njyanama y’akarere kugirango umuyobozi w’akarere azamukurikirane amufatire ibyemezo bikagorana.

Ubu bwoko bwa ruswa bukunda kuboneka mu ikoreshwa nabi ry’amafaranga Leta itangirira ababyeyi yitwa azwi nka ‘’capitation grant’’. Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye akaba yarasabye uturere kujya dukora igenzura ry’imari mu mashuri yose, bagenzura uko ariya mafaranga akoreshwa.

Aya mabwiriza mashya ya Minisiteri y’uburezi mu itangwa ry’imyanya y’abarimu yitezweho nk’igisubizo cyo kugabanya ibyuho bya ruswa nubwo naho asanzwe akoreshwa bihagaragara cyane, by’umwihariko mu ikoreshwa ry’ibizamini by’akazi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages