00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruswa mu byirukanishije bamwe mu bapolisi 198

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 February 2017 saa 07:24
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko itazigera yihanganira umupolisi n’umwe ugaragaweho imyitwarire mibi ya ruswa n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yavuze ko umupolisi agomba kurangwa n’indangagaciro za kinyamwuga zirimo gukorera mu mucyo, kwerekana no kubazwa ibyo akora mu kazi ke ka buri munsi, kubahiriza amategeko, ubunyangamugayo n’ibindi.

Yagize ati “Kurwanya ruswa muri Polisi y’u Rwanda ni byo twiyemeje. Umupolisi ugaragaweho cyangwa ucyetsweho ruswa nta mbabazi agirirwa, ahita yirukanwa muri Polisi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabivuze nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri iteranye kuwa Gatanu iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ikirukana abapolisi 198 bo mu byiciro bitandukanye kubera imyitwarire mibi mu kazi.

Muri abo birukanywe harimo umwe ufite ipeti rya Superintendent, Chief Inspector of Police (CIP) bane, Inspector of Police (IP) 23 na Assistant Inspector of Police (AIP) 38. Mu bandi birukanywe harimo abapolisi 65 batari ba ofisiye ndetse n’abapolisi bato 67.

Nta mibare ariko igaragazwa y’abazize icyaha cya ruswa Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara.

ACP Badege yakomeje avuga ko kuba Polisi y’u Rwanda yubahiriza inshingano zayo zirimo kutihanganira ruswa, kubahiriza amategeko, gukorana neza n’abaturage aribyo bituma imiryango itandukanye irimo ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane (Transparency International), RGB , abaturage ndetse n’abandi bayigirira icyizere.

Yakomeje avuga ko kugira ngo umupolisi yirukanwe, aba yarahamwe n’ibyaha bitandukanye ku buryo biba byarabanje guca mu nzira nyinshi zirimo guhabwa ibihano by’imyitwarire mu kazi ke ka gipolisi ndetse no guhabwa ibyo ku rwego rw’ubutabera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages