00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruswa mu nkiko imaze kwirukanisha abacamanza 26 mu myaka 10

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 24 August 2015 saa 11:00
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane ‘Transparency International Rwanda/TIR’, bugaragaza ko guhera mu mwaka wa 2005 kugera 2015 abacamanza 26 bamaze kwirukanirwa ruswa.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu nkiko 19, Gereza eshanu ndetse n’abaturage bari hagati y’imyaka 20 na 80, aho abagera ku 2,804 ari bo babajijwe.

Mu myaka 10 ishize kuva habaho amavurura mu nkiko, abacamanza 26 bamaze kwirukanirwa kurya ruswa, n’aho 14 birukaniwe imyitwarire yindi idahwitse, n’abandi 17 bafatiwe ibihano by’akazi.

TIR isanga iki kibazo gikomeye kuko ruswa yatanzwe iri ku kigero cyo hejuru mu mibare, aho hatanzwe ruswa isaga miliyoni 56 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikindi ni uko n’umubare w’abirukanwa uri hejuru ugereranyije n’izindi nzego kuko usanga umwaka umwe cyangwa myinshi ishira nta mukozi wirukanywe mu kigo runaka kubera ruswa.

Abatanga ubutabera basanga ntako batagira ngo barwanye ruswa mu nkiko ariko hakabonekamo bamwe mu bacamanza babatobera.

Umuvugizi n’umugenzuzi w’Inkiko mu Rwanda, Itamwa Emmanuel yabwiye IGIHE ko hashyizweho ibihano bikarishye ku mucamanza ugaragaweho ruswa.

Yagize ati “Abacamanza ni inyangamugayo ariko ntihaburamo babandi batukisha bose. Urwego rw’ubucamanza bwashyizeho ingamba zikarishye zo kurwanya iki kibazo.”

Yakomeje asobanura ko Amategeko y’u Rwanda ahana ibyaha bya ruswa, yaba igaragaye ku mucamanza igihano kikikuba kabiri. Avuga kandi ko ingamba zo kurwanya ruswa mu nkiko zidashobora kugera ku musaruro bidakozwe no mu zindi nzego.

Abanyarwanda benshi bagaragaza ko baterwa impungenge no kuba urwego rw’ubutabera rugaragaramo ruswa kandi ariho bagana bizeye ubutabera baburiye ahandi.

Mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu butabera, Perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof. Sam Rugege yatangaje ko bake bakirya ruswa mu nkiko, bakunze kugaragara mu nkiko z’ibanze n’izisumbuye, aho usanga abanditsi b’inkiko bahindura ibyemezo byazo bakakira amafaranga atagira n’icyo yabamarira.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages