Iki kirombe cyagwiriye aba bagabo giherereye mu Mudugudu wa Ruhanga, mu Kagari ka Kirwa Umurenge wa Murunda, mu Akarere ka Rutsiro aho bivugwa ko imibiri yabo itari yayaboneka kugeza ubu.
Mu kiganiro kigufi umunyamakuru wa IGIHE yagiranye n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, Supt. Hitayezu Emmanuel, nawe yemeje iby’iyi mpanuka ariko avuga ko kugeza ubu imibiri y’aba bagabo uko ari babiri itaraboneka.
Yagize ati “ Baguyemo ejo mugitondo ubwo bari barimo bacukura mu Kirombe cy’amabuye y’agaciro ,icyabiteye ni uko binjiyemo nta bikoresho byabugenewe bafite kandi namwe murabizi ko abaturage benshi bakunze kubyinjiramo nta bikoresho byabugenewe bafite.”
Yakomeje avuga ko iki gikorwa cy’ubutabazi cyahise gitangira ubwo iyi mpanuka yabaga ariko ashimangira ko kugeza n’ubu nta mubiri n’umwe wari waboneka.
Yakomeje asaba ba nyiri ibirombe kujya bashyira mu bwishingizi abakozi babo kugira ngo nihagira n’ikibabaho imiryango yabo ijye imenya uko ibakurikirana cyangwa se inagire icyo isigarana; yabakanguriye no gukoresha ibikoresho bya bugenewe kuko bivugwa ko abenshi mu bacukura baba baba badafite ibikoresho bihagije
Igikorwa cyo gushakisha imibiri ya banyakwigendera kiracyakomeje.



















TANGA IGITEKEREZO