Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo basozaga amasomo bahabwa n’impamyabumenyi zabo, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwari Alphonse, yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe rwahawe.
Ati “Kuba murangije aya masomo mukaba muhawe impamyabushobozi mubihe agaciro karemereye binatume mutazatatira igihango ngo mube mwatesha agaciro uwakabashubije cyangwa ngo muteshe agaciro igihugu, ariko mutabikoze namwe mwakwitesha agaciro’’.
Bamwe mu barangije amasomo bahamya ko impanuro bahawe bazazikurikiza, bagasaba ko bakoroherezwa mu guhabwa ibyangombwa no gutangira akazi.
Gasore Eric, umwe mu basoje amasomo uvuga ko yakuwe mu muhanda, yemeza ko I Wawa hamufashije gusubira ku murongo, agasaba ubuyobozi kubaba hafi haba mu gusubira mu muryango no kugira ibyo bakora.
Yagaragakje ko bamwe mubarangije amasomo badafite imiryango n’ibyangombwa, ku buryo bashobora kongera gufatwa kubera kutagira aho babarizwa.
Ati “Abayobozi twabasabaga ko bamwe muri twe batagira ibyangombwa babona amarangamuntu kuko biri mu mpamvu zituma bamwe tuza hano, hanyuma mukanatworohereza kwihangira imirimo’’.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco, Bosenibamwe Aimé, yemeje ko ikibazo cy’ibyangobwa kigomba kuba cyakemutse mu minsi ya vuba ku bufatanye n’inzego zibishinzwe.
Ati “Icyo kibazo cy’ibyangombwa turagikemura ku buryo abayobozi b’uturere bari hano ni nayo mpamvu tuba twabatumiye. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu twaravuganye n’abandi bose ku buryo nimuva hano mugomba kubona amarangamuntu ku buryo bwihuse abamaze gufotorwa”.
Uretse 905 basoje amasomo mu cyiciro cya 16 bakaba bagiye gusubizwa mu miryango, hasigaye urundi rubyiruko 3042 bagomba kugorowa no kwigishwa amasomo y’ubumenyi ngiro I Wawa.
Ikigo ngororamuco cya Iwawa kimaze kunyuzwamo urubyiruko 16 911 basubijwe mu buzima busanzwe muri bo 7 249 bahigiye gusoma, kwandika no kubara n’ubundi bumenyi bw’ibanze.



















TANGA IGITEKEREZO