00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Abagore batejwe imbere n’umwuga w’ubuvumvu barashishikariza bagenzi babo kwitinyuka

Yanditswe na Ndikumwenayo Thierry
Kuya 3 March 2023 saa 08:21
Yasuwe :

Abagore bibumbiye mu makoperative akorera umwuga w’ubuvumvu ku nkengero za Pariki ya Gishwati-Mukura, bavuga ko kwinjira muri uyu mwuga byabateje imbere mu buryo bugaragara, bagasaba bagenzi babo kwitinyuka no kumva ko uyu mwuga atari uw’abagabo gusa.

Bisa n’ibitangaje kumva umwari cyangwa umutegarugori uri mu mwuga w’ubworozi bw’inzuki. Mu gihe cy’abakurambere ngo hari n’abavugaga ko umugore ugiye mu nzuki zicika, bityo bigatuma bazigendera kure.

Gusa uyu munsi siko biri, kuko hari abagore batinyutse uyu mwuga ndetse banashimangira ko umaze kubageza kuri byinshi. Abakora uyu mwuga baganiriye na IGIHE batangaje ko ari umwuga batangiye batinya, ariko bashingiye ku byo wabagejejeho nta wundi bawunganya na wo.

Mukasine Emilienne yatangiye uyu mwuga mu muri 2007, yagize ati “Nabanje gutereka inzuki iwanjye, mbonye bitangiye kungirira akamaro nashishikarije abandi bagore dukora Koperative. Natangije imizinga itanu, ubu mfite imizinga 17 nshobora guhakura ibiro 700 ku mwaka. Ubu ugeze iwanjye babona ko ubuvumvu bwanteje imbere!”

Mukasine yanagarutse ku mbogamizi z’abantu batema amashyamba adakuze ndetse n’abatera imiti mu myaka bigatuma inzuki zibura aho zihova, binagira ingaruka ku musaruro w’ubuki. Ngo kuri ubu umusaruro babona ni muke ugereanyije n’uko batangiye.

Nyirahabyarimana Felicite we yatangiranye imitiba umunani; hari mu 2008. Ati “Ubuvumvu bwamvanye mu manegeka njya ku mudugudu nk’abandi! Ubu nubatse inzu, mfite amazi n’umuriro kandi abana banjye barize, ubu mbese nanjye meze neza.”

Yatangaje ko gusarura amashyamba ateze ndetse n’imiti batera mu bihingwa byatumye Koperative iva ku musaruro wa toni zigera kuri eshanu hagati ya 2010 na 2015, kuri ubu bakaba barageze kuri imwe n’igice.

Nyirakamineza Marie Chantal uhagarariye uruganda rutunganya ubuki muri Rutsiro, asanga ingamba zatuma umusaruro w’ubuki uzamuka ari ugutera ibiti bitanga indabyo cyanye cyane ibikurwamo imbaho kuko bisarurwa bikuze bityo bikaba byatanga umusaruro mu buryo bubiri.

Avuga ku gutera imiti mu myaka, yatangaje ko hakwigwa uburyo byakorwa mu masaha y’umugoroba dore ko inzuki ziba zatashye bityo hakagabanuka umubare w’inzuki zipfa zagiye gushaka ibyo kurya mu bihingwa.

Yongeraho ko ibi hari aho byagiye bigeragezwa kandi bigatanga umusaruro nta kibangamiye ikindi.

Umuyobozi w’ishami ry’Ubumenyi, Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, Mvunabandi Dominique, yatangarije IGIHE ko nyuma yo gukora ubushakashatsi basanze aba bagore bakeneye amahugurwa ndetse n’ibikoresho bigezweho bibafasha kongera umusaruro.

Ati “Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko aka karere gaherereyemo Pariki ya Gishwati-Mukura gafite amahirwe mu guteza imbere ubuvumvu hagendewe ku miterere yaho ndetse n’ibikorwa bihaboneka bituma haba ubuturo bw’inzuki.”

Akomeza agira ati “Bimwe mu bibazo byagaragaye harimo ko abakora ubuvumvu cyane cyane abari n’abategarugori badafite amahugurwa ahagije ndetse n’ibikoresho bigezweho bituma bakora ubuvumvu bw’umugwa. Niyo mpamvu haje iyi gahunda yo kubahugura!”

Yongeyehoko usibye amahugurwa y’iminsi icumi ari guhabwa bavumvu 30 b’abagore ndetse na batatu b’abagabo, bazubakirwa aho gukorera ubuvumvu bw’icyitegererezo ku buryo n’abandi bashobora kjya kuhigira uko ubuvumvu bugezweho bukorwa.

Ku mbogamizi abavumvu bagaragaje, yabwiye IGIHE ko hari gahunda yo kongera amashyamba mu gufasha kongera umwuka abantu bahumeka, ndetse n’inzuki zikabona aho zihova. Ikibazo cy’imiti iterwa mu myaka avuga ko kikigoye dore ko gihuriweho n’isi yose.

Abagore biteje imbere binyuze mu buvumvu bari kongererwa ubushobozi binyuze mu mahugurwa, ndetse bakazanahabwa ibikoresho bibafasha gukora kinyamwuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages