Ni ibirori byo byabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Bugabo mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro katoranyijwe mu rwego rwo gufata mu gutera ingabo mu bitugu abagatuye baherutse kwibasirwa n’ibiza muri Gicurasi 2023.

Minisitiri Ildephonse Musafiri yaganuje aba baturage abagabira inka, imbuto zo gutera abifuriza guhinga bakeza ndetse aha n’abato amata.

Yagize ati “Impamvu twaje kwizihiza umuganura wa 2023 muri aka Karere ni mu rwego rwo gukomeza abagizweho ingaruka n’ibiza, mwumvise ko hari ababuze ababo, reka tubafate mu mugongo.”

“Muri iki gikorwa cy’umuganura, guverinoma yahaye bamwe muri aba baturage inka ndetse n’imbuto zo gutera. Abo twahaye inka ni ugutangira abandi nabo tuzabageraho. Turashimira abafatanyabikorwa bashyigikira Leta muri iyi gahunda batanze amatungo magufi n’abandi.”

Yashimiye abaturage b’Akarere ka Rutsiro bahize abandi mu mihigo,asaba Abanyarwanda muri rusange kunga ubumwe no kugira umutima utabara no gusigasira isoko yo kwigira hifashishijwe umuco kugira ngo hashakwe ibisubizo by’ibibazo Abanyarwanda bahura na byo mu buzima bwa buri munsi.

Minisitiri Dr Musafiri yasabye abahinzi guhinga ku gihe hakurikizwa gahunda ya Leta igamije kongera umusaruro.

“Ibyo tuganura biva mu butaka mu byo twejeje ndetse n’ibyo tworora, ndagira ngo mbibutse ko igihembwe cy’ihinga 2024 A tugiye kwinjiramo mu kwezi gutaha, kigiye gutangira; abashinzwe ubumenyi bw’ikirere batubwira ko imvura ishobora kuza kare, ndangira ngo mbwire abahinzi kwitegura guterera imbuto ku gihe no kwita ku bihingwa.”

Muri ibi birori hahebwe imiryango 13 yahize indi mu isanga ibihumbi 90 yahawe amagare abafasha gukora imirimo yabo ya buri munsi.

Imidugugu 13 yahize iyindi muri 483 yahawe ibihumbi 200Frw, mu gihe Utugari 13 twahize utundi muri 62 twahawe ibyemezo by’ishimwe. Imirenge yahize indi iyobowe na Mushonyi, Kigeyo na Gihango.

Bamwe mu baturage bahuye n'ibiza bahawe imbuto yo gutera, Minisitiri  Ildephonse Musafiri abifuriza guhinga bakeza
Bamwe mu baturage bahuye n'ibiza bahawe imbuto yo gutera, Minisitiri Ildephonse Musafiri abifuriza guhinga bakeza
Bahawe imbuto yo gutera basabwa kwitegura neza igihembwe cya 2024A
Bahawe imbuto yo gutera basabwa kwitegura neza igihembwe cya 2024A
Ababaye indashyikirwa mu mihigo bashimiwe
Ababaye indashyikirwa mu mihigo bashimiwe
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri aha abana amata muri  ibi birori by'umuganura
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri aha abana amata muri ibi birori by'umuganura
Ibyishimo byari byose ku batuye muri aka Karere bizihije Umuganura
Ibyishimo byari byose ku batuye muri aka Karere bizihije Umuganura
Senderi Hit ataramira abitabiriye ibi birori
Senderi Hit ataramira abitabiriye ibi birori
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri  yabanje gusura ahamurikiwe umusaruro mu karere ka Rutsiro
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri yabanje gusura ahamurikiwe umusaruro mu karere ka Rutsiro
Umutsima w'amasaka ni kimwe mu mafunguro  akoreshwa ku Mmunsi w'Umuganura
Umutsima w'amasaka ni kimwe mu mafunguro akoreshwa ku Mmunsi w'Umuganura