00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Abana barenga 2300 bataye ishuri

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 7 October 2018 saa 02:46
Yasuwe :

Mu Karere ka Rutsiro harabarurwa abana 2334 bataye ishuri, ubuyobozi bushyira mu majwi ababyeyi ko batuma bajya mu burobyi no mu cyayi iby’ishuri bakabyibagirwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza, Butasi Jean Herman, yatangaje ko ahanini ababyeyi aribo ba nyirabayazana y’uku guta ishuri kw’abanyeshuri.

Ati “Ahanini biterwa n’imyumvire y’ababyeyi. Nko mu mirenge yegeranye n’Ikiyaga cya Kivu usanga abana bagiye mu burobyi, wajya mu mirenge ihinga icyayi ikanacukurwamo amabuye hari abana usangamo.”

“Izo mpamvu zose zishingiye ku babyeyi mu kumva akamaro k’ishuri no gutekerereza abana babo ejo hazaza. Ikindi harimo n’urugendo rurerure abana bakora bajya ku ishuri.’’

Umwana witwa Nyiramuramyimana Donata w’imyaka 16 uturuka mu Murenge wa Mushonyi, yavuze ko hari ikibazo cy’umwiryane mu babyeyi kigeza aho abana badahabwa ibikoresho nkenerwa.

Uturere twa Rubavu na Rutsiro dukunze kugaragaramo abana bata ishuri.

Ubwo Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yasuraga Akarere ka Rubavu tariki 11 Gicurasi yavuze ko biteye isoni kubona abana 4028 bava mu ishuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza, Butasi Jean Herman, ashishikariza abana kugana ishuri
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza, Butasi Jean Herman, yatangaje ko ababyeyi bafite uruhare runini mu gutuma abana bata ishuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages