Amakuru kuri ubu bujura bw’ibendera yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 23 Gicurasi 2026, mu Murenge wa Manihira ku biro by’Akagari ka Muyira.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko mu bafunzwe harimo uwahoze ari Umuyobozi w’Umudgudu wa Rufungo, wari umaze iminsi ahagaritswe n’abaturage ntiyishimire iki cyemezo, ushinzwe umutekano mu mudugudu utaragenzuye irondo n’abagombaga kurara irondo barindwi batariraye mu ijoro ibendera ryibwemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manihira, Ukwishaka Titien yabwiye IGIHE ko bagikomeje gushakisha iri bendera ry’igihugu ryibwe n’abataramenyekana.

Ati “Ntabwo riraboneka, dukomeje gushakisha dufatanyije n’izindi nzego, ryibwe kubera icyuho cy’abatararaye irondo, kandi hari icyizere ko rizaboneka, amakuru y’ibura ryaryo yamenyekanye ubwo Umukuru w’Umudugudu yari aje kugenzura irondo agasanga ritakozwe n'ibendera ryibwe”

Gitifu Ukwishaka yaboneyeho gusaba abaturage kurushaho kwicungira umutekano bitabira irondo no gutangira amakuru ku gihe.

Abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusebeya.

Ibendera ry’Igihugu ryaherukaga kwibwa ku biro by’Akagari ka Ruhingo, Umurenge wa Gihango muri aka karere ku wa Mbere, tariki 14 Nyakanga 2025.