Igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2019 cyatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mata. Abiga mu Karere ka Rutsiro bagombaga kugera ku mashuri tariki 20 Mata.
Abanyeshuri biga muri GS St Jean Pierre de Kivumu bahageze nyuma yo kuwa Mbere basabwe gusubira iwabo bakazana ababyeyi ngo basobanure aho batinze.
Umunyamakuru wa IGIHE wageze kuri icyo kigo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yasanze abanyeshuri benshi bazerera hanze y’ikigo.
Abo banyeshuri bavuga ko baraye bemerewe kurara mu kigo ariko bimwa ibiryo ndetse banangirwa kujya gukurikirana amasomo mu gihe ababyeyi babo bataraza kubasobanura.
Niyonzima Jean Marie Vianey, umwe mu babyeyi twahasanze yaje kuvuganira umwana we yavuze ko byari kuba byiza iyo abanyeshuri babareka bakiga hanyuma bagahamagaza ababyeyi.
Yagize ati “Tumaze kuganira n’ubuyobozi batubwiye ko twasuzuguye amabwiriza ya Mineduc ariko bakabaye batumenyesha aho kubuza abana kwiga bakanabima ibiryo. Ubu se abo ababyeyi batari bubashe kuhagera baririrwa mu muhanda bararya bate ko ikigo kirimo kubacumbikira gusa ntibige cyangwa ngo bagaburirwe ? ”
IGIHE yagerageje kuvuga n’ubuyobozi bw’icyo kigo ariko ntibyadukundira.
Umukozi w’akarere ka Rutsiro ushinzwe uburezi, Niyomuremyi Damas yavuze ko ayo makuru bayamenye ariko ngo bamaze gusaba ikigo kureka abana bakiga.
Yagize ati “Abana nka 300 bangiwe kwinjira mu ishuri kubera ko batinze kuhagera. Twavuganye n’ubuyobozi bw’ikigo batubwira ko ari ukugira ngo hamenyekane aho abo bana bari bari ariko umwana umubyeyi ahagera ari kwemererwa kwinjira. Tumaze kubaganiriza tubabwira ko bidakwiye, ko baza kureka abana bagatangira amasomo na bagenzi babo’’.
Ubwo twandikaga iyi nkuru abana ababyeyi babo bataraboneka bari bibereye mu muhanda werekeza Karongi.



















TANGA IGITEKEREZO