Icyo kibazo ni kimwe mu byo abo banyeshuri bagaragarije itsinda ry’abakozi ba Minisiteri y’Uburezi babasuye muri gahunda ngarukagihembwe y’ubukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry’uburezi.
Umwe mu banyeshuri ati “Amashuri ashaje ni ikibazo kuko nk’ariya mashuri y’amategura arava cyane ugasanga nk’igihe turi kwiga imvura ikagwa bisaba ko duhagarara. Twifuza ko ariya mategura bayahindura bagashyiraho amabati”.
Undi munyeshuri ati “Twebwe nk’abanyeshuri ikibazo cy’amashuri ashaje twakibwiye ubuyobozi kandi nabo baba babibona. Iyo turi kwiga tuba dufite ubwoba ko azatugwaho; twifuza ko bayavugurura akubakwa neza.”
Ishuri nta bushobozi rifite bwo kuvugurura
Umuyobozi wa College de la Paix Rutsiro, Tabaruka Jean Claude, yavuze ko ishuri nta bushobozi rifite bwo kwisanira ibyo byumba bityo bifuza inkunga ya Minisiteri y’Uburezi.
Yagize ati “Dufite ibyumba 16 by’amashuri harimo umunani bishaje cyane bikeneye kuvugururwa. Twebwe nk’ishuri ntabwo kuvugura twabyishoboza kuko ubushize n’Abadepite baza kudusura ikibazo twarakiberetse kuko ubushobozi twari dufite bwashiriye mu kubaka icumbi, Laboratwari n’uruzitiro rw’ikigo”.
Tabaruka akomeza avuga ko bari basanzwe bafite ibyumba by’amashuri byinshi bishaje ariko ku bufatanye n’ababyeyi babashije kuvugurura ibyo bashoboye ubushobozi burabashirana.
Bifuza ko Minisiteri y’Uburezi yabafasha kuvugurura ibisigaye kuko bo batabyishoboza.
Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Mutsinzi Antoine, wari uyoboye itsinda ryabasuye yabijeje ko bagiye kuganira n’Ubuyobozi bw’Akarere hakarebwa uko bafashwa kuvugurura ibyo byumba by’amashuri n’izindi nyubako zitameze neza zirimo amacumbi n’inzu abanyeshuri bariramo.
Mutsinzi ati “Ibibazo by’inyubako zishaje bagaragaje twabibonye kandi biragaragara, twavuze ko tugiye kuganira n’akarere kugira ngo nabyo bikorwe vuba kandi byihutishwe”.
Abagize itsinda ry’abakozi ba Minisiteri y’Uburezi basuye iryo shuri barishimiye umuhate ryagize ku bufatanye n’ababyeyi mu kwiyubakira bimwe mu byumba by’amashuri bishya n’uruzitiro rw’ikigo ndetse kuri ubu bakaba bari kuba inzu y’ubushakashatsi (Laboratwari).
College de la Paix Rutsiro yigamo abanyeshuri 319 bose bacumbikirwa n’ishuri ikaba ifite abarezi bagera 22.
Gahunda ya Minisiteri y’Uburezi y’ubukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry’uburezi, icyiciro cyayo cya kabiri cyatangiye taliki ya 02 kikazasozwa ku ya 15 Gicurasi 2018.
Ifite insanganyamatsiko igira iti “Imyigire myiza n’indangagaciro no guhanga ibishya ni ishingiro ry’uburezi bufite ireme”.



















TANGA IGITEKEREZO