00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Abarimu bategujwe ko utarize uburezi ashobora kuzirukanwa

Yanditswe na

Placide Hagenimana

Kuya 1 August 2014 saa 06:28
Yasuwe :

Abarimu bagera kuri 307 bo mu mashuri abanza na bagenzi babo bagera kuri 461 bo mu yisumbuye mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba bategujwe ko uzaba adafite impamyabumenyi mu bijyanye n’uburezi cyangwa ngo abe arimo kubyigira ashobora kuzakurwa ku kazi umwaka utaha.
Umukozi w’akarere ushinzwe imicungire y’abarimu n’abaganga Niyorurema Damas avuga ko bandikiye abayobozi b’ibigo ndetse bikamenyeshwa n’izindi nzego zitandukanye bagamije guhwitura abarezi batujuje ibisabwa.
Avuga (…)

Abarimu bagera kuri 307 bo mu mashuri abanza na bagenzi babo bagera kuri 461 bo mu yisumbuye mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba bategujwe ko uzaba adafite impamyabumenyi mu bijyanye n’uburezi cyangwa ngo abe arimo kubyigira ashobora kuzakurwa ku kazi umwaka utaha.

Umukozi w’akarere ushinzwe imicungire y’abarimu n’abaganga Niyorurema Damas avuga ko bandikiye abayobozi b’ibigo ndetse bikamenyeshwa n’izindi nzego zitandukanye bagamije guhwitura abarezi batujuje ibisabwa.

Avuga kandi ko ari mu rwego rwo gukemura ikibazo cyatewe nuko mu gihe gishize bitari byoroshye kubona abarimu b’umwuga bahagije. Akaba avuga ko byatumye bafata n’abatari barabyize kugirango babe babifashisha mu gihe ababyigiye bari bataraboneka.

Yongeyeho ko aba barimu bahabwaga amasezerano y’umwaka umwe bisobanura ko mu gihe haboneka ababyize batakongera kwifashishwa mu mwaka ukurikiraho.

Asanga kandi abagiye baha agaciro iyi mpuruza baragiye bakora ibizamini bakabona impamyabumenyi zo mu burezi nk’abakandida bigenga.

Avuga kandi ko kuri ubu nta kibazo cy’abarimu b’umwuga mu mashuri abanza cyakabaye gihari kuko hari benshi barimo kurangiza mu mashuri y’uburezi babasha gusimbura aba batabyigiye.

Itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye nomero 23/2012 ryo kuwa 15/06/2012 ingingo ya 31;37;42 rigena ibyangombwa abarimu basabwa kuba bafite, rivuga ko abarimu bo mu mashuri abanza ndetse n’ay’ incuke bagomba kuba bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye mu ishami ry’uburezi. Naho abigisha mu mashuri yisumbuye bakaba bafite impamyabumenyi y’ icyiciro cya mbere (A1) cy’amashuri makuru na kaminuza, ibi bikareba abigisha mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.

Abigisha mu cyiciro cya kabiri bo basabwa kuba bararangije icyiciro icya kabiri (A0) ndetse n’icya gatatu ( Masters) cy’amashuri makuru cyangwa kaminuza. Gusa iri tegeko rikaba riteganya ko ibi bishobora guhinduka bitewe n’impamvu zitandukanye.

Kuri ubu mu Karere ka Rutsiro, abarimu 307 ku 1367 bigisha mu mashuri abanza ntabwo bize uburezi. Naho 298 kuri 728 bigisha mu mashuri yisumbuye, bize amashuri yisumbiye gusa. Ikindi gikomeye ni uko muri aba 298 abasaga 223 batize byibura n’uburezi.

Mu barimu 196 barangije icyiciro cya mbere cy’amashuri makuru (A1) abagera kuri 96 ntibize uburezi. Naho muri 234 barangije icyiciro cya kabiri cy’amashuri makuru 142 nabo ntibize uburezi.

Ugendeye kuri iyi mibare usanga abarimu b’umwuga muri aka karere ari bake. Ibi bikaba bibangamiye ireme ry’uburezi ryifuzwa. Zimwe mu ngamba zafashwe akaba ari uko umwarimu uvuye mu kazi ku mpamvu runaka agomba gusimburwa n’uwabyize.

Aba bose bakaba barahawe akazi kuko nta bize uburezi bari bahari bamwe muri bo bakaba barimo kwiga mu mashuri atandukanye yaba ayo mu Rwanda netse no mu bihugu by’abaturanyi. Damas akaba avuga ko mu bizamini baheruka gutanga bafite abarangije amashuri makuru mu burezi bagera ku 100 ku rutonde rw’abategereje guhabwa akazi.

Bamwe mu barezi barebwa n’iyi gahunda bakaba batangaza ko iyi gahunda bayimenyeshejwe bakaba barimo gushaka uko babigenza.

Uwitwa Innocent (niryo zina yifuje ko dutangaza) wigisha mu mashuri yisumbuye avuga ko yamaze kwiyandikisha muri kaminuza kugira ngo atazatakaza akazi ke.

Yagize ati "Kwiga ni byiza ku murezi kuko ntawe utanga icyo adafite. Kuko twagiye twiga no hambere usanga dukeneye gukarishya ubumenyi. Namaze kwiyandikisha muri kaminuza kandi nizeye ko nta kibazo nzagira.”

Ibi abihuza na mugenzi we wize icyiciro cya mbere cya kaminuza uvuga ko yari abizi bityo we akaba amaze umwaka mu ishuri ry’uburezi.

Yagize ati "Banaduhagaritse ntawe byaba bitunguye kuko impinduka zigenda ziba tuba tureba. Abenshi amasomo tuyageze kure.”

Yongeyeho ko icyifuzo cye ari uko abarimo kwiga bahabwa amahirwe bagakomeza kwiga cyane ko baba bamaze no kumenyera mu kazi.

Damas akaba abwira abarezi ko iriya ari imbuzi kugirango babibutse icyo gukora.

Ati "Abagize amakenga kare bamaze kubona ibyangombwa ndetse hari n’abakirimo kubizana. Ntibagire ubwoba kuko ubu butumwa ni ubwo kubahwitura. Ni babe abanyabwenge bihutire kubitunganya kugirango bikingire ibibazo mbere y’uko bibageraho”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages