Abaturage bo mu Kagali ka Gabiro, Umurenge wa Musasa, baganirijwe n’Umunyamabanga wa leta ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka mu Karere ka Rutsiro.
Yagize ati “Ingoyi yo kureka kuvuga ukuri mureke tuyirwanye kuko Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ni ikintu tutagomba kureka kuvuga mu buzima bwacu. Ariko na none uyu mwanya utubere ikibatsi cy’urukundo, kuba umwe, mukavuga ukuri Leta y’u Rwanda mu budasa bwayo no kurwanya ingengabitekerezo; bivuze kubaka ubumuntu, ubu twese uko turi hano tuvuze ukuri bikarenga ya mateka yacu tugomba kuvuga uko ari, twabishaka tutabishaka ukuri guhora gutsinda.’’
Yakomeje asaba abaturage gukomeza kwibuka kandi biyubaka bateza igihugu imbere, by’umwihariko bagakomeza kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane abatishoboye, bakababa hafi bakomeza kubahumuriza.
Umwe mu barokokeye muri ako gace, Kageruka Emmanuel, yagaragaje uburyo aho hahoze ari Segiteri Murama, Komini ya Kayove, hari bariyeri yategerwagaho Abatutsi bakajya kwicirwa ku kiyaga cya Kivu.
Yagize ati "Twaratatanye, ubashe guhisha akagira uwo ahisha, nuko Interahamwe n’impuzamugambi zumva ko umututsi yatanzwe batangira kwica ndetse bahashinga bariyeri ikomeye. Abo bafataga bose barabajyanye bajya kubaroha mu Kivu ahitwa mu ‘gisekeno’ mu zindi nkengero zindi z’ikiyaga cya kivu.’’
Yagaragaje ko jenoside yakoranywe ubugome muri ako gace, aho bamwe bishe ababyeyi babo .
Yagize ati "Hano ni nabwo hatangiye kugaragazwa ubugome bukabije hano i Murama, habonetse umuntu witwa Gabriel Nzabandora wijyaniye nyina aramushorera amujugunya mu Kivu. Haje no kugaragara abagabo batanu bashoreye abagore babo babajugunya mu kivu.’’
U Rwanda ruri mu gihe cy’iminsi 100 cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana abarenga miliyoni hagati ya Mata na Nyakanga 1994.



















TANGA IGITEKEREZO