Bamwe muri abo baturage bavuga ko iyo bagiye gushesha ibigori bakora urugendo rw’amasaha abiri berekeza mu karere ka Rubavu kuko ariho hafi hari umuriro w’amashanyarazi. Basanga bawubonye bakwizanira ibyuma bisya, imashini zogosha maze bagatangira ibikorwa byabateza imbere.

Miriam Bambanze yagize ati “Turawucyeneye cyane rwose, reba nk’ubu kugira ngo tujye gushesha cyangwa kwiyogoshesha bidusaba kujya i Rubavu kandi ni kure cyane kuko bigusaba byibuza amasaha abiri. Urumva tuwubonye natwe ibyo byuma bisya n’imashini zogosha twabyizanira natwe tukiteza imbere.”

Uwimbabazi Marcelline na we yunzemo ati “Uzi ni joro hano ukuntu haba hasa, hari n’igihe haba urugomo nubwo rudakabije ariko ukabona ko rushingiye ku kuba nta muriro w’amashanyarazi dufite, ikindi kandi hari nk’iyo hari ibyangombwa ukeneye, wagera ku murenge ugasanga nta muriro uhari kubera nta zuba rihari.

Ayinkamiye Emerance, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yavuze ko hari ibiri gukorwa ku buryo aba baturage bakwiye kugira icyizere cy’uko umuriro uzabageraho mu gihe kitarambiranye.

Ati “Batangiye gukora aho umuyoboro w’amashanyarazi uzanyura. Bari kubarura imikorwa bizangizwa n’uwo muyoboro, bafite amasezerano y’umwaka, bamaze atatu batangiye ndumva nta kindi kibazo kibayeho mu kwezi kwa gatandatu umwaka utaha bazatangira gucana.”

Umuriro w’amashanyarazi mu karere ka Rutsiro urenga gato 30 %, mu gihe Leta y’u Rwanda ifite intego ko muri 2024 abaturage bose bazaba bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi.

Mu mirenge igize Rutsiro, Nyabirasi niyo itagerwamo n'amashanyarazi
Mu mirenge igize Rutsiro, Nyabirasi niyo itagerwamo n'amashanyarazi