Iyi gare abanya-Rutsiro bamaze imyaka myinshi bayitegereje kuko muri 2016, imirimo yo kuyubaka yatangiye igahita ihagarara ku mpamvu zitamenyekanye.
Izubakwa mu murenge wa Gihango, Akagari ka Congo Nil, mu mudugudu wa Nduba (mu Centre ya Congo Nil).
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Havugimana Etienne yabwiye IGIHE ko iyi gare izatangira kubakwa muri Kanama uyu mwaka.
Ati "Izubakwa n’abikorera ariko tuzagirana amasezerano kuko akarere niko katanze amafaranga y’ingurane, bazajya bayatwishyura mu byiciro bitabagoye".
Ubutaka iyi gare izubakwaho bufite agaciro ka miliyoni 70 Frw. Ku ikubitiro byari biteganyijwe ko iyi gare izubakwa n’akarere, ariko nyuma byaje guhinduka hanzurwa ko izubakwa n’abikorera.
Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu karere ka Rutsiro, Nyirakamineza Marie Chantal, yabwiye IGIHE ko atazi icyakereje imirimo yo kuyubaka, atanga icyizere ko igiye kubakwa kandi ko mu myaka 2 izaba yuzuye.
Ati "Hasigayemo umuntu umwe utarahabwa ingurane, nibamara kumuha ingurane twe PSF twiteguye guhita dutangira kubaka"
Iyi gare izubakwa ku muhanda uzwi nka Kivu Belt uhuza uturere 5 two mu Ntara y’Iburengerazuba aritwo Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi. Ku munsi izajya yakira imodoka zirenga 30.
Nyirakamineza ati "Ni gare igezweho, izaba irimo imiryango 20 y’ubucuruzi. Ni business izaba yagutse mu karere ka Rutsiro, hazaboneka imirimo mishya, bikazatuma n’abahatuye bavugurura amazu yabo bayajyanishe n’icyerekezo.”
Mu gihe byaba bigenze neza iyi gare izatangira kubakwa muri Kamena. Izuzura itwaye miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!