Hagendewe kuri ibyo bitekerezo, amafaranga y’u Rwanda angana na 1 993 328 917 yashyizwe mu ngengo y’imari akazakoreshwa mu guteza imbere imibereho myiza y’umwana.
Nyirandayishimiye Olive uhagarariye abana mu Murenge wa Mushonyi, avuga ko mu byo basabye hari ibyashyizwe mu ngengo y’imari agasaba ko ibitaragiyemo byazitabwaho ubutaha.
Ati “Twasabye Ikigo Nderabuzima hafi n’ishuri ry’incuke kandi ndabona birimo gukorwa gusa hasigaye inzu mberabyombi kuko ni yo itaraboneka; bazadufashe bizaze mu ngengo y’imari itaha.’’
Ntirandekura Pascal avuga ko byabashimishije kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu ndetse n’ibyifuzo byabo bokaba byarubahirijwe.
Ati “Twari twasabye ko buri mudugudu wagira ikigo cy’incuke, dusaba ko amazi yakwegera abana bakagabanyirizwa urugendo none yatangiye kutugeraho. Byaranshimishije kuba ibyo twifuje byinshi byarashyizwe mu ngengo y’imari.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Gakuru Munyakazi Innocent, avuga ko byose biterwa n’ubushobozi; ibishoboka bitewe n’ingego y’imari bazabibona ibindi bikazaza nyuma.
Ati “Nkuko abaturage bagiye batanga ibitekrezo bihereye mu midugudu, abana bahuriye mu nteko zabo nabyo tubihuza n’ibyo abaturage batanze ibishoboka bijyanye n’ubushobozi buhari twabishyize mu ngengo y’imari, ubu birimo gukorwa.”
Ingengo y’imari y’Akarere ka Rutsiro mu 2017/2018 ingana na 14 619 693 032 Frw aho muri yo angana 1 993 328 917 Frw azakoreshwa mu gukura abana b’inzererezi ku muhanda, kubaka amavuriro, kurinda abana imirimo ivunanye , kubaka amashuri y’incuke nk’uko abana babyifuje.
Umushinga Children Voice Today ukorera mu Karere ka Rutsiro ni wo wahuje abana mu ikusanya ry’ibyifuzo byagenderwaho mu ngengo y’imari n’igenamigambi ry’akarere.







Ibitekerezo 0