00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Bitwikiriye ijoro bacukura amabuye y’agaciro umwe ahasiga ubuzima

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 18 April 2015 saa 10:07
Yasuwe :

Mbanziriza Damascene wari ufite imyaka 28, yagwiriwe n’ikirombe ahita apfa, ubwo we na bagenzi be bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu kagari ka Ruronde mu Murenge wa Rusebeya mu Karere ka Rutsiro, ku itariki 14 Mata 2015.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, IP Théobard Kanamugire, yavuze ko icyo kirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro, arimo gasegereti, ku buryo bunyuranyije n’amategeko, cyari cyarafunzwe n’inzego zibishinzwe.

IP Kanamugire yavuze ko Mbanziriza na bagenzi be bakomoka mu Kagari ka Kanyana mu Murenge wa Sovu mu Karere ka Ngororero, bakoze iki gikorwa kinyuranije n’amategeko bitwikiriye ijoro ahagana saa saba z’ijoro.

Yavuze ko Mbanziriza yagwiriwe n’ibitaka bivanze n’amabuye biramukomeretsa, ndetse bituma abura umwuka, maze bimuviramo gupfa.

IP Kanamugire yakanguriye abaturage kwirinda gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko uretse kuba ari icyaha, bishyira mu kaga ubuzima by’ababukora.

Yagize ati: "Gucukura amabuye y’agaciro bisaba uburenganzira. Hari kandi uburyo acukurwa bwemewe n’amategeko. N’ubwo wayatahura mu murima wawe, ntibiguha uburenganzira bwo kuyacukura nta burenganzira.”

Yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha no gukomeza guha Polisi amakuru ku gihe yatuma bikumirwa cyangwa hagafatwa ababikoze.

Ingingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages