Abaturage bavuga beruye ko gahunda yo guhuza ubutaka ariyo nyirabayazana yo kuzingama kw’abana bamwe muri aka gace.
Twagirimana Jean Baptiste, umwe mu batangarije IGIHE ko abana babo bazingama kubera ko basigaye barya indyo imwe.
Yagize ati “Ubu dusigaye duhinga ibigori n’ibishyimbo gusa, ibyo ni byo turya; ni byo tugaburira abana bacu. Umwana wiga kurya, nibyo tumugaburira. Uwo mwana urumva yabuzwa n’iki kugwingira? “
Yakomeje avuga ko nubwo bakangurirwa kugurisha ibishyimbo cyangwa ibigori ngo bagure bibindi bakeneye, ntibabasha kubigeraho kubera ubucye bw’umusaruro babona.
Ati “Abayobozi batubwira ko tugomba kujya tugurisha ibishyimbo cyangwa ibigori tukagura ibindi dukeneye ariko kubera ko ubutaka duhinga ari buto, umuntu ntabasha gusagurira isoko.”
Mukamana Leoncie, na we yemeza ko guhuza ubutaka ari byo byatumye abana bagwingira.
Yagize ati “Nibyo koko muri aka gace hera ibigori n’ibishyimbo, usanga rero twe dufite ubuso butoya tweza bike ku buryo tutabasha gusagurira isoko ngo tubone uburisho. Ngicyo igituma abana bagwingira.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirabagurinzira Jacqueline, yatangaje ko ikibazo ari ubucucike bw’abataturage.
Yagize ati “Umurenge wa Kivumu uratuwe cyane, usanga ubuso bw’ubutaka ari butoya ari nayo mpamvu tubongerera ibikorwa bashobora kubonamo imirimo itandukanye ibaha ubundi buryo bakwifashisha bwo guhaha. Hano hari gahunda ya VUP, ababonye akazi babona amafaranga ku buryo bashobora kunganira bya bindi beza iyo bidahagije mu mirire yabo.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko abaturage ubwabo ari bo bahitamo igihingwa bahinga. Iyo bahinze ibigori bisimburana n’ibishyimbo, ubuyobozi bukaba bubasaba guhunika umusaruro bejeje, kugira ngo bajye bagurishaho bahahe ibyo bakeneye.




Ibitekerezo 0