’Baho Neza’ igamije gukangurira buri munyarwanda kwirinda no kurwanya indwara, kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, kwitabira no gukoresha serivisi z’urugo mbonezamikurire y’abana bato, kurwanya inda ziterwa abangavu, kugana no gukoresha serivisi zo kuboneza urubyaro n’ibindi.
Iyi gahunda yagejejwe mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Kivumu, biteguwe n’Umuryango Imbuto Foundation, mu gushishikariza abaturage kwitabira serivisi zituma ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza.
Isabelle Kalisa wari uhagarariye Imbuto Foundation mu bukangurambaga bwo kuri uyu wa Kabiri, yabwiye abaturage bo mu Karere ka Rutsiro, kwitabira iyi gahunda kuko igamije imibereho myiza.
Ati “Ubu bukangurambaga bugamije kugira ngo umuryango ugire ubuzima bwiza, nka Imbuto Foundation turabakangurira kwishyura mituweli, kurya indyo yuzuye kuko umwana wariye neza akura neza akazavamo umuyobozi mwiza, mwitabire kuboneza urubyaro kuko ni uguteganyiriza ejo hazaza heza ku muryango”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerence, ashima ubu bukangurambaga kuko asanga buje gukemura bimwe mu bibabzo byugarije abaturage b’aka karere.
Ati “Iki gikorwa ni cyiza turizera ko abaturage benshi batwaye ubutumwa kandi bazabishyira mu bikorwa kuko ubundi dusanzwe turi kuri 52% mu kuboneza urubyaro kandi dukeneye kugera kuuri 56%”.
“Inda zitateganyijwe buri mwaka usanga hari abiyongera n’abakuru barabyara cyane, hamwe n’ubu bukangurambaga bizagabanyuka kimwe n’igwingira kuko hano muri Rutsiro usanga umwana umwe muri babiri yaragwingiye”.
Abaturage 41 bakaba bahise bafata servisi zo kuboneza urubyaro ku nshuro ya mbere; 13 bakaba bafashe imyaka 3, umwe afata imyaka 5,abandi 11 bakaba bahisemo gukoresha ibinini mu gihe 16 batangiranye gahunda y’amezi atatu.
Ubu bukangurambaga bwa ’Baho Neza’ buri gukorwa na Minisiteri y’Ubuzima hamwe n’abafatanyabikorwa bayo buzamara amezi atatu.
Mu bikorwa bizakorwa harimo kwipimisha indwara, kugirwa inama no guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro, guhabwa inkingo na vitamine ku bana bakivuka kugeza ku bafite imyaka 15, kurwanya imirire mibi n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO