00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Ibendera ry’Igihugu ryari ku biro by’Akagari ryibwe

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 14 July 2025 saa 02:37
Yasuwe :

Abantu bataramenyekana bibye Ibendera ry’Igihugu ryari ku Biro by’Akagari ka Ruhingo mu Murenge wa Gihango, mu Karere ka Rutsiro.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubu bujura bwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 14 Nyakanga 2025.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel yabwiye IGIHE ko batangiye iperereza n’ibikorwa byo kurishakisha bafatanyije n’abaturage hamwe n’inzego zishinzwe umutekano.

Ati “Turi kumwe n’abaturage turi kubikurikirana, ikiriho ni uko ubu ridahari (Ibendera) ariko ntituramenya neza uko byagenze ngo ryibwe, ari nayo mpamvu iperereza rikomeje ku bufatanye n’izindi nzego.”

Yakomeje asaba abaturage kumva ko ari inshingano zabo kurinda ibirango by’Igihugu, no kurushaho kwicungira umutekano batibagiwe ku nyubako za Leta.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages