Serivisi z’ubuzima zatanzwe zirimo iz’ubukangurambaga ku kwirinda Sida ndetse no kwipimisha ku bushake.
Hakozwe n’ibikorwa byo gusiramura abanabyitabiriye bavurwa indwara zitandukanye zirimo iz’amenyo, amaso n’indwara z’uruhu. Ibi ni ibikorwa RDF ifite mu nshingano hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Lt Col Dr Schadrack Ngamije ni we wari uhagarariye Ibitaro bya Gisirikare mu muhango wo gusoza ibi bikorwa by’ubuvuzi byamaze ibyumweru bibiri bibera mu Kigo gihugura urubyiruko giherereye Iwawa.
Yashimiye uru rubyiruko rukurikirana amasomo y’imyuga Iwawa ndetse anashimira Ambasade ya Amerika ku bufatanye igirana na RDF binyuze mu Ishami rishinzwe igisirikare rya Amerika.
Yabwiye urubyiruko rugororerwa Iwawa ko rukwiye kwiga rushyizeho umuhate kandi rugafata neza ibikoresho bibafasha mu masomo yabo.
Ati “ Mukwiye gushima ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwashyizeho iki kigo n’ibikoresho birimo bibafasha kwiga kugira ngo ubuzima bwanyu buzabe bwiza”.
Dr Ngamije yabijeje ko Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda bizakomeza gushyigikira ibikorwa bigamije ubuzima bwiza ku banyarwanda. By’umwihariko yababwiye ko bazakomeza ubufatanye n’iki kigo cya Iwawa.
Dr Zimurinda Eugene, Umuhuzabikorwa w’Umushinga wa JHPIEGO yashimye ubufatanye bw’Ingabo za Amerika hamwe n’iz’u Rwanda mu kuzamura imibereho myiza mu rubyiruko.
Yabwiye urubyiruko rwakorewe igikorwa cyo gusiramurwa ko bigabanya ibyago byo kwandura nibura ku kigero cya 60% ukurikije ibyo abahanga bavuga ariko ko atari urukingo bityo abasaba kwirinda.
Umuhuzabikorwa w’Ikigo cya Iwawa, Niyongabo Nicolas, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku ruhare mu gushyiraho iki kigo n’Ibitaro bya Gisirikare n’abafatanyabikorwa ku bufasha bakigenera,asaba abanyarwanda muri rusange kujya bakira neza urubyiruko rusezerewe kuko baba barahindutse.
Ubuvuzi bwabereye Iwawa buri mu rwego rw’ibikorwa by’Ibitaro bya Gisirikare bigamije gukangurira urubyiruko kurwanya icyorezo cya Sida.



















TANGA IGITEKEREZO