00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Ibyishimo ku baturage bahawe umuriro w’amashanyarazi mu gihe u Rwanda rwizihiza Kwibohora

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 5 July 2020 saa 10:08
Yasuwe :

Abaturage bo mu murenge wa Nyabirasi mu karere ka Rutsiro bijihije umunsi wo Kwibohora n’akanyamuneza nyuma yo guhabwa umuriro w’amashanyarazi bitezeho kubavana mu bwigunge no kwihutisha iterambere.

Babigaragaje nyuma yo gutaha ku mugaragaro umuyoboro w’amashanyarazi kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Nyakanga 2020, ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, REG.

Umuyobozi wa koperative y’aborozi ifite ikusanyirizo ry’amata, Harerimana Thacien yavuze ko baruhutse kubera amafaranga menshi bakoreshaga kuri moteri y’amashanyarazi.

Yagize ati “Mbere twakoreshaga moteri y’amashanyarazi kandi yahoraga ipfa buri kanya. Kuva 2014 yari imaze kudutwara amafaranga arenga miliyoni 5 zo kuyikoresha. Ubu tugeze mu bisubizo kuko icyo kibazo kitazongera.”

Umuhuzabikorwa wa gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu bice by’icyaro, Ahimbisibibwe Reuben yavuze ko uyu muriro ufite ingufu ku buryo uzabafasha mu bikorwa bitandukanye, asaba abaturage kuwifashisha biteza imbere.

Ati “Turi gutanga umuriro abantu bazakoresha mu kwiteza imbere kuko abanyarwanda bafite inyota yo gutera imbere.”

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emmerance yavuze ko uyu muyoboro nurangira wose akarere ka Rutsiro kazaba kageze kuri 80%, asaba abaturage kuwifashisha mu mirimo ibateza imbere.

Ati “Iki ni igikorwa cy’indashyikirwa twari dutegereje twizihiza Kwibohora kw’abanyarwanda. Mu rwego rw’akarer ka Rutsiro aya mashanyarazi ya Nyabirasi atarazamo twari turi kuri 44% arimo kuko azacanira Nyabirasi igice cya Kivumu, Kigeyo, Mukura na Murunda ubwo tuzaba tugeze kuri 80% . Nitumara kuhacanira hose, turashishikariza abaturage kuwubyaza umusaruro.”

Leta y’u Rwanda ifite intego ko mu mwaka wa 2024 buri munyarwanda agomba kuba afite amashanyarazi.

Ibipimo biriho ubu bigaragaza ko ko abanyarwanda bafite amashanyarazi bageze kuri 55% harimo 15% bakoresha imirasire y’izuba na 40% bo ku muyoboro mugari.

Bafunguye ku mugaragaro umuyoboro w'amashanyarazi witezweho guteza imbere abaturage
Abaturage bavuze ko bagiye kubyaza umusaruro ayo mashanyarazi bahawe
Meya Ayinkamiye Emmerance yasabye abaturage ba Nyabirasi kubyaza umusaruro amashanyarazi bahawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages