00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Ishuri rimaze igihe ribitse mudasobwa zaripfiriyeho ryatakambiye Minisiteri y’Uburezi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 3 May 2018 saa 07:55
Yasuwe :

Ishuri ryisumbuye ryitwa College de la Paix Rutsiro, ryasabye Minisiteri y’Uburezi kurifasha ku kibazo cya mudasobwa z’abanyeshuri n’abarimu zimaze igihe zarapfuye zikaba zidakora kandi bakaba batemerewe kuzikoresha nk’uko amabwiriza bahawe abivuga.

Ubuyobozi bw’iryo shuri bwagaragarije icyo kibazo itsinda ry’abakozi ba Minisiteri y’Uburezi barisuye kuri uyu wa 02 Gicurasi 2018, bari muri gahunda y’ubukangurambaga ngarukagihembwe bugamije kuzamura ireme ry’uburezi.

Ubwo abagize iryo tsinda basuraga College de la Paix Rutsiro, ishuri riherere mu Murenge wa Gihango, bahasanze ibibazo bitandukanye birimo n’icya mudasobwa zaripfiriyeho basaba ubuvugizi kugira ngo zikoreshwe ikoranabuhanga rikomeze kwimakazwa.

Umuyobozi wa College de la Paix Rutsiro, Tabaruka Jean Claude, yavuze ko mudasobwa zapfuye ari izo mu bwoko bwa Positivo zahawe abanyeshuri hamwe n’izo abarimu biguriye.

Yagize ati “Ni mudasobwa za positivo zirimo izo abanyeshuri bahawe zigera ku 100, inyinshi muri zo zarapfuye. Hari n’izindi 15 abarimu bari biguriye ariko bakajya bazishyura mu byiciro, nazo zose zarapfuye zipfa batararangiza no kuzishyura. Twatanze raporo kuri REB kuko tuyitanga buri kwezi ariko ntabwo zirakorwa”.

Bamwe mu barimu bo kuri iryo shuri bagaragaje ko kuba mudasobwa zabo zitagikora bibagiraho ingaruka zo kutabasha gutegura neza amasomo by’umwihariko ajyanye n’ikoranabuhanga.

Bavuga kandi ko nyuma ho kubona ko zibapfiriyeho bahagaritse kuzishyura (bavuga ko batazishyura kandi zarapfuye bamaze igihe gito baziguze) kuri ubu bakaba babwirwa ko bazashyirwa ku rutonde rwa ba bihemu.

Bemeza ko baziguze bihuta kubera kumva ibyiza byazo no guhabwa amahirwe yo kwishyura mu byiciro batitaye ku gusaba garanti.

Mu byifuzo byabo basaba ko Minisiteri y’Uburezi yabakorera ubuvugizi bagahabwa abatekinisiye bo kuzikora ikibazo kigakemuka.

Minisiteri y’Uburezi yabijeje igisubizo kirambye

Umukozi mu kigo cy’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Mutsinzi Antoine, yababwiye ko bafitanye amasezerano na sosiyete ‘Positivo’ izikora arimo ko igomba kuzisana mu gihe cy’umwaka wose igihe zigize ikibazo. Yababwiye ko izapfuye bazohereza zigakorwa.

Ati “Amasezerano REB ifitanye na Positivo ni uko mudasobwa zipfuye bagomba kuzikora mu gihe cy’umwaka, twababwiye ko izapfuye bazizana zigakorwa. Hanyuma izo abarimu baguze ku giti cyabo twasezeranye ko tuza kubabariza ababishinzwe tukabakorera ubuvugizi tukaba amakuru nyayo zikaba zakorwa”.

Mutsinzi yavuze ko REB yatangiye kuganira na Positivo bareba uburyo yashyira abakozi bayo mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda n’amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro (IPRCs) bakajya bazikora aho kugira ngo izipfuye zose zijyanywe i Kigali igihe cyose zigize ikibazo.

Gahunda ya Minisiteri y’Uburezi y’ubukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry’uburezi ifite insanganyamatsiko igira iti “Imyigire myiza n’indangagaciro no guhanga ibishya ni ishingiro ry’uburezi bufite ireme”.

Abagize itsinda rya Minisiteri y'Uburezi basuye College de la Paix Rutsiro baganira n'abanyeshuri
Abanyeshuri biga kuri College de la Paix Rutsiro bari kwiga gukoresha mudasobwa
Iri shuri ryasabye Minisiteri y'Uburezi ubuvugizi kuri mudasobwa 29 zapfuye
Umukozi muri REB, Mutsinzi Antoine, areba uko abanyeshuri bakoresha mudasobwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages