Iryo shuri ryisumbuye rya ‘Saint Jean Murunda’, riherereye mu Murenge wa Murunda, ryasuwe n’itsinda ry’abakozi ba Mineduc muri gahunda yo gukora ubukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry’uburezi.
Abarisuye basanze hari ikibazo cy’uko bimwe mu bikoresho byo mu nzu z’ubushakashatsi birangiza igihe bigapfa ubusa bidakoreshejwe.
Umuyobozi w’iki kigo cya Murunda, Nkinamubanzi Jean de Dieu, yavuze ko kuba ibyo bikoresho bibapfira ubusa byaturutse ku burangare cyanga ibikwiye gushyirwa imbere.
Yagize ati “Birashoboka ko abarimu barangaye cyangwa habaye utubazo mu kureba icyihutirwa, cyane ko buriya mbere abarimu bigishaga cyane theory (mu magambo). Ubu tuzashishikariza abarimu kujya bakoresha cyane ibikoresho byo muri laboratwari kugira ngo bitazajya zipfa ubusa kandi zaraguzwe amafaranga menshi ndetse n’abana bakeneye kumenya gukora ubushakashatsi.”
Ibikoresho byahagaragaye byarangije igihe (expired) ni ibyo muri laboratwari y’ubutabire (Chemistry) n’iy’ibinyabuzima (Biology).
Abanyeshuri bo mu mashami ya siyansi bavuze ko bifuza kenshi kujya muri laboratwari gukora ubushakashatsi kugira ngo bazasohoke hari icyo bazi ariko ntibabyemererwe.
Uwiga mu Ishami ry’imibare, ubutabire n’ibinyabuzima yagize ati “Nkatwe twiga siyansi tuba dukeneye kumenya byinshi ariko usanga batatwemerera kujya muri laboratoire. Tugiyemo twamenya gukora byinshi byazatugirira akamaro nko gukora amafumbire, amasabune, amavuta n’ibindi byinshi.”
Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Mutsinzi Antoine, wari uyoboye itsinda ryahasuye icyo kigo, yavuze ko gifite amahirwe yo kugira laboratwari nziza ariko rikaba ritayabyaza umusaruro.
Ati “Icyo twabakanguriye ni ugukoresha abanyeshuri, dore ko bafite n’umubare utari munini cyane, bagomba kujya baha buri munyeshuri amahirwe agakora kuko babifitiye ubushobozi. Bakwiye gutandukana n’andi mashuri adafite laboratwari ndetse adafite n’ubushobozi bwo kugura ‘produits’ (ibikoresho) zikoreshwamo.”
Uretse ibijyanye na laboratwari, abarimu baho bananenzwe kutabyaza umusaruro ikoranabuhanga; mudasobwa bahawe ndetse n’izahawe ababyeshuri ntizidakoreshwa mu myigire ahubwo usanga ziberamo filime, indirimbo n’ibindi bitagize aho bihuriye n’amasomo.
Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko Leta yabahaye mudasobwa 100 zigenewe abanyeshuri kandi hari n’izindi abarimu biguriye.
Abakozi ba Minisiteri y’Uburezi barebye muri mudasobwa zatijwe abarimu kugira ngo bazifashije mu gutegura amasomo basanga ziberamo filime, indirimbo, amafoto n’ibindi.
Abakozi ba Minisiteri y’Uburezi basabye abo barimu gukosora ibitagenda kandi ibikoresho bahawe bakabibyaza umusaruro babikoresha icyo byagenewe.
Ubuyobozi bw’ishuri bwasezeranyije abakozi ba Minisiteri y’Uburezi ko ibitameze neza bigiye gukosorwa.
Ecole Secondaire Saint Jean Murunda yigamo abanyeshuri 501, ifite amashami atatu yigisha siyansi.



















TANGA IGITEKEREZO