Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2017, nibwo MTN yashyikirije ubuyobozi bw’iri shuri mudasobwa na internet y’ubuntu y’amezi atatu.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi muri MTN Foundation, Zulfat Mukarubega, yavuze kuva iki gikorwa cyo gutanga mudasobwa mu bigo by’amashuri kizakomeza kandi ko atari byo bikorwa byonyine bakora.
Yagize ati “Ntabwo izi mudasobwa ari zo zisoje iki gikorwa kuko iyi ni gahunda izakomeza, kuva iyi gahunda yo guha ibigo by’amashuri mudasobwa yatangira tumaze gutanga miliyoni 720.”
Umuyobozi wa GS Kavumu, Nyirabasinga Anastasie yashimiye iyi nkunga ndetse anashimangira ko izongera ireme ry’uburezi.
Yagize ati “ Tubashimiye tubikuye ku mutima uburyo mwahisemo guha ubufasha ikigo cyacu mu bijyanye n’ikoranabuhanga cyane ko twagiraga imashini imwe.”
Abanyeshuri ba GS Kavumu na bo bishimiye izi mudasobwa kuko zizabafasha mu mu bushakashatsi mu myigire yabo ya buri munsi.
Mutuyimana Vincent yagize ati “ Turishimye kuko bigiye kudufasha kwiyongera ubumenyi kubera ko twari dufite imashini nke, ku buryo no kuzisaranganya byari ikibazo gikomeye cyane.”
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance, yashimiye MTN Rwanda ndetse anasaba ko yazatera inkunga n’ibindi bigo byo muri aka karere kuko mu bigera ku 103, bitatu gusa ari byo bifite mudasobwa.
MTN Foundation ngo ntiyatanze mudasobwa gusa muri uyu mwaka ahubwo yanatanze miliyoni 33 z’amafaranga y’u Rwanda yo kubagisha abantu 89 bavukanye ibibari no guhugura abafashamyumvire mu by’ubuzima. Yanatanze miliyoni 90 zakoreshejwe mu guha amanyashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba abaturage 416 bo mu Karere ka Gisagara n’aka Nyaruguru.



















TANGA IGITEKEREZO