Abaganiriye na IGIHE ni abo mu Murenge wa Nyabirasi, ahabarurwa ingo zirenga 1300 zibabana zitaraseranye, bavuze ko kuba muri aka karere hakigaragara ingo nyinshi zibana zitarasezeranye biterwa n’impamvu zitandukanye.
Nyirabagenzi Stéphanie w'imyaka 59 avuga ko ubukene aribwo butuma bamwe mu batuye uyu murenge babana batarasezeranye imbere y'amategeko.
Ati "Barareba bagasanga nibanyura ku murenge biratuma batanga amafaranga, bagahitamo kunyura mu nzira ya hafi. Inama nabagira ni uko nabo bajya bihagana bakabanza bagasezerana, kuko gusezerana ni byiza cyane bituma bagira uburenganzira bungana ku mitungo.”
Mpanabanga Jean Baptiste yavuze ko hajya habaho gahunda yo gusezeranya abantu mu kivunge, akagaragaza ko abacikanwa n'iyi gahunda ari abananiwe kubyumvikanaho n'ababanye bataruzuza imyaka yo gushyingirwa.
Ati "Haba ubukangurambaga bwo gusezeranya abantu ndetse ku buntu, ariko ugasanga batabyitabiriye kuko abenshi baba barishyingiye bataruzuza imyaka yo gushyingirwa ikindi ni ingo zifite amakimbirane, aho usanga umwe ashaka gusezerana undi atabishaka.”
Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose yabwiye IGIHE ko akenshi ingo zibana zitarasezeranye ari nazo basangamo ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda birimo abana bata amashuri, abana bagwingiye n'ibindi.
Ati "Icyo tugiye gukora ni ukwegera ya miryango ibana idasezeranye bakabanza bagasobanurirwa ko iyo babanye badasezeranye hari uburenganzira wa mugore n'abana be baba badafite.”
Nyabirasi ni umwe mu mirenge 13 igize akarere ka Rutsiro. Uyu murenge ubarurwa ingo 1323 zibana zitarasezeranye mu mategeko. Uyu murenge kandi urimo ingo 95 zibana mu buharike n'ubushoreke.


Ibitekerezo 0