Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira kuwa Kabiri tariki 15 Nzeri 2020 ahagana saa saba z’ijoro, bivugwa ko ubwo bujura bwakozwe n’agatsiko k’abantu 15 kitwaje intwaro gakondo.
Abo bajura bibye ibihumbi 200 Frw n’ibicuruzwa mu iguriro riri kuri iyo sitasiyo. Baninjiye ahabikwa lisansi batwara mudasobwa ebyiri n’amafaranga ibihumbi 15000.
Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko umwe mu bakekwa yafashwe mu gihe bagenzi be bagishakishwa.
Ati “Ibyo bisambo byageraga muri 15, ndetse byitwaje intwaro gakondo, aho bibye mu Murenge wa Kivumu, ubugenzacyaha bugendeye ku buhamya bwahawe bwasanze hibwe mudasobwa, amafaranga n’ibicuruzwa bitaramenywa agaciro.”
“Aba bajura abababonye bavuze ko bari bitwaje intwaro gakondo, bari bameze nk’urubyiruko ndetse umwe muri bo yabashije gufatwa kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo n’abandi bafatwe.”
RIB yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, kandi bakihutira gutanga amakuru mu gihe babonye ikintu icyo aricyo cyose gishobora kuwuhungabanya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!